Meet Rwanda In China: Abanyarwanda bagiye guhurira mu Bushinwa
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri iki Gihugu, yateguye igikorwa cyiswe “Meet Rwanda in China" giteganijwe kuva ku ya 1 kugeza ku ya 2 Kanama 2025 mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei.

Gahunda ya ’Meet Rwanda in China’ igamije kugaragaza iterambere ry’u Rwanda, hibandwa cyane ku mahirwe menshi rufite mu kurushoramo imari, guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda, ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo, ndetse no gusangira umuco hagati y’ibihugu byombi.
Meet Rwanda in China, biteganyijwe ko izahuza Abanyarwanda batuye mu Bushinwa, amasosiyete arenga 200 yo muri iki Gihugu arimo ayigenga, abashoramari, abaturutse muri za Kaminuza zitandukanye, amasosiyete afasha ba mukerarugendo, abahagarariye amashyirahamwe y’ubucuruzi, itangazamakuru, n’inshuti z’u Rwanda.

Iki gikorwa azaba ari umwanya mwiza wo kurushaho gushimangira umubano hagati y’abaturage b’u Rwanda n’u Bushinwa, gushimangira ubufatanye bukomeza gutera imbere hagati y’ibihugu byombi, bijyanye n’icyerekezo kigari cyo kubaka umuryango ufite ejo hazaza.
Bizaba n’umwanya wo kugaragariza abazitabira iyi gahunda ya ’Meet Rwanda in China’ mu kwerekana urugendo rw’u Rwanda rw’impinduka n’intego ziterambere ryarwo mu cyerekezo 2050, no gishimangira ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’abafanyabikorwa basangiye icyifuzo cy’iterambere rirambye no guhanga udushya.

Abazitabira iki gikorwa bazagira umwanya wo gususurutswa n’amatsinda y’imbyino gakondo yo mu bihugu byombi, guha abana amata n’imikino irimo nko kubuguza, gusakuza byose bigamije kwerekana umuco w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|