Martin Fayulu yasabye ko FDLR isubizwa mu Rwanda
Martin Fayulu wari uhanganye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu matora, arasaba ko abarwanyi ba FDLR na ADF bakurwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bityo abaturage bakabona amahoro.
Martin Fayulu avuga ko gusubiza mu bihugu byabo abarwanyi b’abanyamahanga bakorera mu Burasirazuba bwa RDC byaba igisubizo kirambye.
Agira ati “Birihutirwa kubona igisubizo cy’ikibazo cya FDLR na ADF, ni ngombwa ko bakurwa ku butaka bwa Congo”,
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukomeje kongererwa ubushobozi na Leta ya RDC ngo ubafashe kurwanya umutwe wa M23, uhanganye n’ingabo za FARDC.
FDLR mu bufatanye na Wazalendo, bakoze ibikorwa byo kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, bituma abagera ku bihumbi 135 bahungira mu Rwanda kugeza muri Mutarama 2024.
Mu ibaruwa Martin Fayulu yandikiye Abakuru b’ibihugu bari mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU i Addis Abeba muri Ethiopia, yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa RDC, ari imitwe y’abanyamahanga yitwaje intwaro igomba gusubizwa mu bihugu byabo.
Martin Fayulu asaba ko hashyirwaho uburyo bwo guhagarika imirwano ikomeje guhuza umutwe wa M23 n’ingabo za Leta.
Kuva mu 2021, imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 wari umaze imyaka 8 mu buhungiro mu gihugu cya Uganda, wongeye kwegura intwaro utangiza intambara mu Burasirazuba bwa Congo, wibutsa amasezerano yasinywe atarashyizwe mu bikorwa.
Mu myaka igera kuri ibiri, inyeshyamba za M23 zari zimaze kwigarurira Teritwari eshatu zirimo; Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ritangaza ko imirwano ikomeje kongera ubukana mu nkengero z’umujyi wa Goma, yatumye impunzi ibihumbi 65 zihungira mu bice bya Lushagala.
HCR itangaza ko kuva mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare 2024, abaturage 29 bakomerekeye muri iyi mirwano mu nkengero z’umujyi wa Sake, naho 15 bakaba barahaburiye ubuzima.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYO MARITIN AFUGA EFDR IGOMBAKUVAMURIKONGO ITEZAIKIBAZO AMAHANGA AREBE IKIBAZO FDR IVEMURIKONGO VUBANABWANGA?
Ubutaha ujyukosora wandike uti " jenoside yakorewe abatutsi" aho kwandika " mumutwe ushinjwa gukora jenoside" niba usanzwe wifiteho gupfobya ubutaha ntabwo bizagubira yari advice next time uzabibazwa,