Maroc: Umugore yibarutse impanga z’abana icyenda, bose ni bazima

Ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2021, Halima Cisse w’imyaka 25, yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro bya Maroc aho yari yajyanywe kubyarira, nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yabitangaje. Kubyara abo bana bose byakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa bumenyerewe nka sezariyene.

Uwo mubyeyi yari yitezwe ko azabyara abana barindwi hashingiwe ku byo ikoranabuhanga ryari ryerekanye ryitwa ‘scan ultrasound’ yakorewe muri Mali na Maroc bigaragara ko itabonye izo mpinja ebyiri ziyongereyeho nyuma.

Ku wa kabiri, Ministri w’ubuzima Dr Siby yavuze ko impinja na nyina “bose bahumeka neza”. Biteganyijwe ko bazasubira mu rugo muri Mali mu gihe cy’ibyumweru bicye biri imbere.

Yashimye amatsinda y’ubuvuzi muri Mali na Maroc, bagerageje gukora ibishoboka mu bunyamwuga no gukorera hamwe "ubuhanga bwabo bukaba ari bwo nkomoko y’ibyishimo bivuye muri uku gutwita iyi nda no kuyibyara.

Ibiro ntaramakuru, Reuters byatangaje ko gutwita k’uwo mugore, Cisse unakiri muto byashimishije icyo gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba, bikurura abayobozi ba Mali aho bahise bakora ibishoboka bakaba baramujyanye muri Maroc igihe yari akeneye ubuvuzi bwihariye kandi bwisumbuyeho kugira ngo yibaruke neza.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko nta makuru bari bafite y’uyu mugore no gutwita abana icyenda, ahubwo ngo batangiye kuyamenya ari uko bari kumubyaza bageze ku mwana wa gatanu, avuga ko ari ibintu bidasanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Waaaaauuh!In English babita "Nonuplets" (abana 9).Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc… Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza aribo benshi. Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka