Maroc: Byarangiye Rayan akuwe mu kinogo yapfuye

Umwana w’umuhungu w’imyaka itanu wo muri Maroc wari waheze mu kinogo (umwobo) cy’iriba akamaramo iminsi ine yakuwemo yapfuye, n’ubwo hakozwe ibikorwa birimo kwigengesera kwinshi byo kugerageza kumurokora.

Abatabazi basanze Rayan yapfuye
Abatabazi basanze Rayan yapfuye

Itangazo ry’Ubwami bwa Maroc ryavuze urupfu rwe, nyuma gato y’uko akuwe muri icyo kinogo.

Kugerageza kurokora uwo muhungu witwa Rayan, kwari kwahagaritse umutima iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru. Abantu babarirwa mu magana bari bateraniye kuri icyo kinogo bashungereye, naho abandi babarirwa mu bihumbi bakurikiranira ku mbuga za Internet.

Uwo muhungu yageze muri metero 32 mu bujyakuzimu, ubwo yagwaga muri icyo kinogo. Ibikorwa byo kugerageza kumurokora byagiye bihura n’inzitizi z’uko bari bafite ubwoba ko igitaka gishobora kumuridukiraho.

Kera kabaye, abakora ibikorwa by’ubutabazi baje gukura uwo muhungu muri icyo kinogo ku wa gatandatu nimugoroba. Icyo gihe nta kintu cyari cyatangajwe ku kuntu yasanzwe ameze, ndetse icyasaga nko kumutabara mbere cyari cyakiranwe ibyishimo n’imbaga yari ihari, nk’uko byatangajwe na BBC.

Ababyeyi ba Rayan bananiwe kubyakira
Ababyeyi ba Rayan bananiwe kubyakira

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakoresha intero (hashtag) #SauveRayan (rokora Rayan), yakoreshejwe cyane mu gihugu no hanze yacyo, bari babanje kugaragaza ibyishimo byinshi nyuma y’uko akuwe muri icyo kinogo.

Ariko nyuma y’iminota mike bahise bashengurwa n’agahinda, itangazo rimaze gusohoka ribika urupfu rwa Rayan.

Abakoresha Twitter bahise batangira guha icyubahiro Rayan, ndetse bagaragaza akababaro kabo bakoresheje iyo ntero.

Itangazo ry’ubwami bwa Maroc rigira riti "Nyuma y’impanuka yavuyemo urupfu yatwaye ubuzima bw’umwana, Rayan Oram, Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI yahamagaye ababyeyi b’umuhungu wapfuye nyuma yo kugwa mu kinogo". Iryo tangazo ryongeyeho ko Umwami yifatanyije kandi yihanganishije uwo muryango.

Se wa Rayan yari arimo gusana icyo kinogo cy’iriba ubwo iyo mpanuka yabaga ku wa kabiri.

Abantu babarirwa mu magana bari bahateraniye bareba uko icyo gikorwa kigenda, baririmba indirimbo z’idini, basenga ari na ko batera hejuru bagira bati: "Allahu Akbar" ("Imana ni yo Nkuru"). Bamwe muri bo bari baranakoze inkambi aho ngaho ari ho baba.

Hafid El-Azzouz, umwe mu baturage baho, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yari ari aho mu kwerekana ‘kwifatanya n’uyu mwana, ukunzwe cyane na Maroc n’isi yose’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka