Maroc: Abakora ubutabazi bakomeje gushakisha Rayan, umwana umaze iminsi 4 aguye mu mwobo

Abakora ibikorwa by’ubutabazi muri Maroc bagerageza kugera ku mwana w’umuhungu w’imyaka itanu, Rayan, waguye mu kinogo (umwobo) cy’iriba kirekire mu majyaruguru y’icyo gihugu, barimo kwinjira mu byiciro bya nyuma by’iki gikorwa.

Abatabazi bavuga ko benda kugera kuri Rayan kandi ko bizeye ko bazamugeraho ari muzima
Abatabazi bavuga ko benda kugera kuri Rayan kandi ko bizeye ko bazamugeraho ari muzima

Uwo mwana wavuzwe mu bitangazamakuru byaho ko yitwa Rayan, yaguye muri icyo kinogo mu minsi ine ishize, ubwo yari arimo gukinira hafi yacyo, mu mujyi wa Tamorot uri mu ntera ya kilometero 100 uvuye mu mujyi wa Chefchaouen.

Byemezwa ko yaguye mu ntera ya metero hafi 32 z’ubujyakuzimu muri icyo kinogo gifunganye. Imodoka za tingatinga zirimo gukoreshwa mu guca umuhora (umuyoboro) iruhande rw’icyo kinogo.

Igihe uwo muhora uba umaze kugira ubujyakuzimu bureshya n’ubw’icyo kinogo, abo bari mu bikorwa by’ubutabazi bashobora gutangira gucukura batambika ngo bagere kuri uwo muhungu, nk’uko uwabibonye yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Ku wa gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, Abdesalam Makoudi, umwe mu bakuriye ibyo bikorwa, yagize ati "Turi hafi kuhagera".

Ati "Tumaze iminsi itatu dukora ubutaruhuka none umunaniro utangiye kutugeramo, ariko itsinda ryose ry’ubutabazi riracyakomeje umutsi".

Ibikorwa by’ubutabazi biyobowe n’urwego rwa Maroc rw’ubutabazi bwa gisivili, byatangiye ku wa kabiri nimugoroba, hakoreshejwe amatara abonesha ahantu hanini kugira ngo bashobore gukora mu mwijima.

Imihanda yerekeza muri uwo mu mujyi yuzuyemo imodoka, mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi barimo kubwira abakora ibikorwa by’ubutabazi ngo bakomereze aho.

Se wa Rayan yari arimo gusana icyo kinogo cy’iriba ubwo iyo mpanuka yabaga, yavuze ko we na nyina wa Rayan "bababaye bikomeye kandi bahangayitse cyane".

Ku wa gatatu, yabwiye urubuga rw’amakuru Le360 ati "Muri ako kanya namukuyeho amaso, umwana yaguye mu kinogo. Sindasinzira na gato".

Aganira n’ibitangazamakuru byo muri Maroc, amarira amubunga mu maso, nyina wa Rayan yagize ati "Umuryango wose wagiye kumushaka. Nuko tubona ko yaguye hasi mu iriba. Ndacyafite icyizere ko tuzamukuramo ari muzima".

Amashusho yo ku wa kane yafashwe na kamera (camera) yamanuwemo, yerekanye ko uwo muhungu yari muzima kandi agifite ubwenge, n’ubwo yasaga nk’uwagize ibikomere bito ku mutwe.

Abakora mu bikorwa by’ubutabazi bamanuyemo icyo kumufasha guhumeka kirimo umwuka wa oxygen (oxygen mask), ibiryo n’amazi, ndetse hari n’itsinda ry’abaganga ahari kubera ibyo bikorwa by’ubutabazi, ryiteguye kuvura uwo muhungu.

Indege ya kajugujugu na yo yamaze kuhagera ngo imujyane ku bitaro igihe yaba amaze gukurwa muri icyo kinogo.

Abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kureba ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’ibikorwa by’ubutabazi, ndetse hari n’itsinda rinini ry’abantu bateraniye aho bibera barimo gushungera.

Ku mbuga nkoranyambaga muri Maroc, intero #SauveRayan (rokora Rayan), ikomeje gukoreshwa cyane, mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi bakurikiranye amakuru mashya atangwa n’ibitangazamakuru, ndetse n’atangwa n’abari aho ibikorwa by’ubutabazi birimo kubera.

Mohamed Yassin El Quahabi, ukuriye ishyirahamwe ry’abakora ibikorwa by’ubutabazi mu misozi no mu buvumo bo mu mujyi wa Chefchaouen, ari mu barimo gufasha mu butabazi.

Abantu benshi bakomeje gusengera Rayan
Abantu benshi bakomeje gusengera Rayan

Yabwiye BBC ko kuba icyo kinogo gifunganye byagoye ibikorwa by’ubutabazi.
Yongeyeho ko uburyo bwinshi bwageragejwe n’abakorerabushake bo muri ako gace, n’abakora mu bikorwa by’ubutabazi bwo kugerageza kwinjirira aho ikinogo gitangirira hejuru, bwamaze kubananira.

AHAVUYE
Umwe mu bari mu itsinda ry’ubutabazi yagize ati "Uko turushaho kwegera, umwobo urushaho gufungana no kugorana kuwunyuramo, bigatuma bigorana cyane kurokora umwana bikozwe n’abakorerabushake. Ni yo mpamvu twigiriye inama yo gukoresha ubundi buryo - ari bwo gucukura".

Ariko abategetsi baracyahangayitse ko hagize ikintu kivanga muri icyo kinogo gishobora gukomeretsa by’impanuka uwo mwana w’imyaka itanu, kubera igitaka gishobora kuriduka kikamugwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yoooooo ! Imana itabare uwo mwana Rayan azavemo ari muzima ! Kandi Imana urashoboye cyane

Dieudonné IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka