Manchester United igiye kubaka sitade nshya izajya yakira abantu 100,000
Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kubona igice kinini cy’ubutaka izubakaho sitade nshya izajya yakira abafana 100,000, igikorwa gifatwa nk’intambwe ikomeye mu mushinga mugari wo kuvugurura no guteza imbere agace ka Old Trafford.
Iyo sitade nshya izaba ari yo nini kurusha izindi zose mu Bwongereza mu bijyanye n’imikino, ndetse ikaba iteganyijwe kuba umusingi w’iterambere ry’aka gace, hagamijwe kuhagira kimwe mu bice bikomeye ku rwego mpuzamahanga mu kwakira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro.
Ku rubuga rwa internet rwayo, kuri uyu wa 22 Kamena, Manchester United yavuze ko yaguze ubutaka bungana na hegitari zirenga 10 (acre 25), buri nko muri metero 350 uvuye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa sitade ya Old Trafford isanzwe.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko buzakorana n’ibigo n’abaturage bazagirwaho ingaruka n’uyu mushinga kugira ngo bafashwe mu gihe cy’impinduka.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe umushinga wa sitade nshya muri Manchester United, Collette Roche, yavuze ko kubaka sitade hafi ya Old Trafford bizafasha kubungabunga amateka, umuco n’imigenzo by’iyi kipe bikundwa cyane n’abafana bayo.
Yagize ati “Turashaka kubaka sitade y’icyitegererezo dufatanyije n’abafana bacu, tukita ku buryo bayigeramo, ubushobozi bwo kuyikoresha ndetse n’ikirere cyiza cy’imikino.”
Uyu mushinga wo kuvugurura agace ka Old Trafford uzakorerwa ku buso bwa hegitari zisaga 150 (acre 370).
Biteganyijwe ko uzubakwamo inzu nshya zigera ku 15,000, harimo n’izihendutse, ugatanga imirimo mishya 48,000 muri ako gace ndetse n’irenga 90,000 ku rwego rw’Igihugu.
Byitezwe kandi ko uyu mushinga uzongera miliyari zirenga 7 z’amapawundi ku mwaka mu bukungu bw’u Bwongereza.
Urwego rushinzwe iterambere rya Old Trafford (OTRMDC) ruzashyira ahagaragara icyerekezo kirambuye cy’uyu mushinga ku wa 9 Nyakanga 2026, ari na bwo hazatangazwa ibisobanuro birambuye ku kibanza cya sitade nshya ndetse hagatangira ibiganiro n’abaturage n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|