Mali yirukanye Ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu

Leta ya Mali yafashe icyemezo cyo kwirukana ambasaderi w’u Bufaransa i Bamako, bitarenze amasaha 72, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2022.

Amb Joël Mayer yirukanywe ku butaka bwa Mali
Amb Joël Mayer yirukanywe ku butaka bwa Mali

Binyuze kuri televiziyo ya Leta, Guverinoma ya Mali yatangaje ko Ambasaderi w’u Bufaransa Joël Meyer, yahamagajwe mu biro bya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Mali, ari na we wamuhaye ibaruwa imwirukana ku butaka bw’icyo gihugu mu gihe kitarenze amasaha 72.

Guverinoma ya Mali yasobanuye ko icyo cyemezo yagifashe biturutse ku byo abayobozi bakuru ba Leta y’u Bufaransa baherutse kuvuga, banenga abayoboye Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali, nk’uko byatangajwe na France 24.

U Bufaransa bumaze iminsi burebana ay’ingwe na Mali, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare kiyobowe na Col Assimi Goita.

U Bufaransa kandi ntibwishimiye umubano abayobozi bashya i Bamako bafitanye n’u Burusiya, nyuma yo guha rugari sosiyete yabo icunga umutekano izwi nka Wagner, ifatwa nk’abacanshuro.

Mali ivuga ko itagishaka u Bufaransa kubera imyitwarire isa nk’ubukoloni, ndetse no kwishyiramo abayobozi bayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, aherutse kuvuga ko uburyo u Bufaransa bwitwara ku bayobozi bahiritse ubutegetsi muri Mali, bitandukanye n’uko bwitwara ku bandi bayobozi bo mu karere bahiritse ubutegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka