Mali: Ubutegetsi bwasubiye mu maboko y’Igisirikare

Col Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali, akaba yatangaje ko Perezida Bah Ndaw na Minisitri w’intebe Moctar Ouane, bavanywe ku butegetsi kuko bari bananiwe kuzuza inshingano zabo, ahubwo ngo barimo gusenya igihugu mu gihe cy’inzibacyuho bari bayoboye.

Col Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali
Col Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali

Abo bayobozi bafashwe nyuma y’amasaha makeya habaye ivugurura muri Guverinoma ryatumye Abasirikare babiri bakuru basimbuzwa. Col Goïta yatangaje ko amatora y’Umukuru w’igihugu muri Mali yari ateganyijwe umwaka utaha, n’ubundi azaba nk’uko byari biteganyijwe.

Col Goïta yirengagije ibyo Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye, Afurika yunze ubumwe (AU), Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bw’Afurika y’Uburengerazuba (ECOWAS), Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’ u Burayi (EU) na Leta zunze Ubumwe za Amerika, basabye ko abo bayobozi bari bayoboye Mali mu nzibacyuho bahita barekurwa nta yandi mananiza.

Abo bagabo bombi, Perezida wa Mali na Minisitiri w’intebe we, bajyanywe mu kigo cya gisirikare hafi y’Umurwa Mukuru wa Mali Bamako, bakaba barafashwe ku wa Mbere w’iki cyumweru mu masaha y’umugoroba.

Ubu ngo biteganyijwe ko itsinda riturutse muri ‘Ecowas’ rigera i Bamako. Umwaka ushize, Ecowas yari yavuze ko ifatira ibihano Mali, keretse ubutegetsi nibujya mu maboko y’abasivili.

Ubu Col Goïta yagiye ku butegetsi ari umusirikare, ngo ntiharamenyekana ingaruka biza kugira ku gihugu cya Mali.

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ari na bwo bwahoze bukoroneza Mali, yavuze ko abakoze coup d’etat muri Mali bashobora gufatirwa ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, kubwa Macron iyo ngo ni "coup d’etat yakoze mu yindi coup d’etat", nk’uko byatangajwe na ‘Reuters’.

Col Goïta yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo ya buri munsi uko bisanzwe, abizeza ko igisirikare gikomeza gukurikirana ubuzima bwabo muri iki gihe cy’inzibacyuho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo bavuga ngo ni "ingabo z’igihugu",usanga igisirikare cyo muli Afrika gikora cyane Politike.Aho kureba inyungu z’igihugu,zireba inyungu za president n’agatsiko ke.Urugero,ejobundi muli Uganda,abasirikare bagiye muli Parliament,bakubita Abadepite banze gutora itegeko rituma Museveni ategeka ubuzima bwe bwose.Muli 1994,Abasirikare b’u Rwanda bakoze genocide,aho kurinda abaturage.

gatete john yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka