Mali: Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa CMA

Muri Mali imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo z’icyo gihugu n’abarwanyi bibumbiye mu mutwe wa CMA utavuga rumwe n’ubutegetsi, ukaba utangaza ko hari ibice wamaze kwigarurira mu Majyaruguru ya Mali.

Imirwano yongeye kubura muri Mali
Imirwano yongeye kubura muri Mali

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, nyuma y’imirwano yabereye ahitwa i Bourem ku itariki 12 Nzeri 2023, umutwe w’abarwanya ubutetsi buri muri Mali witwa ‘Coordination des Mouvements de l’Azawad’ watangaje ko urugamba urimo, ari “Ukwirwanaho no kwirindira umutekano nyuma y’ubushotoranyi bw’igisirikare cya Mali”.

Ikinyamakuru ‘Le Monde’ cyatangaje ko intambara itaratangizwa ku mugaragaro hagati y’ubutegetsi bw’igisirikare buriho muri Mali, ndetse n’abarwanyi batavuga rumwe nabwo baherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu, ariko ibikorwa bihungabanya amahoro hagati y’impande zombi ngo bikomeza kwiyongera umunsi ku wundi.

Ku wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023, uwo mutwe wa CMA, uhuriza hamwe imitwe yitwaza intwaro y’ingenzi y’Abarabu n’Abatuwarege (Touareg) ikorera mu Majyaruguru ya Mali, watangaje ko wafashe by’igihe gito Umujyi wa Bourem, uherereye mu Majyaruguru y’agace ka Gao.

Gufatwa kw’ako gace byari byatangajwe nyuma y’imirwano ikomeye hagati y’uwo mutwe n’igisirikare cya Mali, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa CMA, Mohamed El Maouloud Ramadane, wavuvze ko “Umutwe wa CMA, wafashe icyemezo cyo kongera gusubira inyuma kuko gufata uwo Mujyi atari yo ntego y’ibanze”.

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Mali (FAMa), cyatangaje ko kugeza ubu kigenzura Umujyi wa Bourem, nyuma yo gutangaza ko “hari abasirikare ba Mali icumi baguye mu bitero byagabwe ku modoka za gisirikare, ndetse abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba bagera kuri 46 bagwa muri icyo gitero”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka