Mali: Igisirikare cyatangaje ko kizasubiza ubutegetsi abasivili muri Werurwe 2024

Abayobozi b’Igisirikare cya Mali batangaje ko bazasubiza ubutegetsi abasivili muri Werurwe 2024, bakizera ko uko gutanga igihe, bizatuma bakurirwaho ibihano bari bafatiwe nyuma yo kwanga kubahiriza isezerano, bari batanze ryo gukoresha amatora ya Perezida wa Repubulika muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022.

Colonel Assimi Goita
Colonel Assimi Goita

Igisirikare cya Mali cyari cyatangaje ko ubutegetsi buzasubira mu maboko y’abasivili mu myaka ibiri, nyuma yuko bamwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu bahiritse ubutegetsi muri Kanama 2020, kunanirwa kubahiriza iryo sezerano ubutegetsi bugizwe n’abasirikare bwari bwatanze byatumye icyo gihugu gifatirwa ibihano.

Umuyobozi w’ubutegetsi bw’igisirikare, Colonel Assimi Goita, yasinye iteka ryasomwe kuri televiziyo y’icyo gihugu ku wa Mbere tariki 6 kamena 2022 rivuga ko “Igihe cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho gisigaye ari amezi 24, abarwa uhereye ku itariki 26 Werurwe 2022”.

Igisirikare cya Mali cyatangaje ko gusinya iryo teka kuri uyu wa mbere, byaje nyuma y’ibiganiro bigeze kure hagati y’icyo gihugu n’umuryango ‘ECOWAS’, Mali ngo ikaba yizeye ko ibihano yafatiwe bigiye gukurwaho.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Mali wasomye iryo teka kuri televiziyo y’icyo gihugu yagize ati “Gusinya iri teka, ni igihamya cy’uko abayobozi ba Mali bashaka kugirana ibiganiro na ECOWAS”.

Umuryango ‘ECOWAS’ ntabwo wahise ugira icyo utangaza kuri ayo mezi 24 y’inzibacyuho, avugwa mu iteka ryasinywe.

Uko kongera igihe cy’inzibacyuho, byatumye Mali inagirana ibibazo n’ibindi bihugu byari abafatanyabikorwa bayo, harimo Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bufaransa.

Choguel Maiga, yavuze ko umuhuza mu biganiro na ECOWAS, Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria ndetse n’abakuru b’ibihugu bamenyeshejwe iby’iryo teka, riteganya amezi 24 y’inzibacyuho.

Mu mpera z’iki cyumweru, Abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba bateraniye i Accra muri Ghana, baganira uko ikibazo kimeze muri iki gihe, bemeranya kudakuriraho Mali ibihano birimo gufunga imipaka yo ku butaka ihuza ibihugu bigize ECOWAS na Mali, ibihano bishingiye ku bukungu, ngo kiretse abayoboye Mali bemeye gutanga igihe kigufi bazaba bamaze gutegura amatora.

Abo bayobozi biteganyijwe ko bazategura indi nama mbere y’itariki 3 Nyakanga 2022. Abayoboye za Guverinoma z’inzibacyuho muri Burukina Faso no muri Guinea, nabo bafatiwe ibihano nk’ibyo na ECOWAS kubera guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka