Mali: Igisirikare cyatangaje ko cyishe inyeshyamba 31

Mu bikorwa byo guhashya abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba ishamikiye kuri al-Qaeda na ISIL (ISIS), igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyishe abagera kuri 31.

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Mali, cyatangaje ko abasirikare ba Mali 14 bapfuye abandi 11 barakomereka mu bitero bibiri bitandukanye, byagabwe ku modoka zabo.

Mu rwego rwo guhangana n’abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba ukorana n’imitwe y’iterabwoba ya al-Qaeda na ISIL (ISIS), ukunze kugaba ibitero ku basivili, ku basirikare ba Leta ya Mali no ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN n’izindi, ingabo za Leta ya Mali zishe inyeshyamba zigera kuri 31 ku wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023.

Igihugu cya Mali cyakunze kurangwamo imvururu ziterwa n’imitwe yitwaza intwaro guhera mu 2012, nyuma izo mvururu zigenda zikwira no muri bimwe mu bihugu byo mu gace ka Sahel, n’ubwo hari ingabo mpuzamahanga nyinshi zaje muri icyo gihugu ku giciro kinini, zije guhangana n’iyo mitwe ariko ngo ntacyo byatanze cyane.

Mu 2022, nibwo ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa muri Mali zose zasubiye mu gihugu cyazo, nyuma y’uko umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze kumera nabi, nyuma ya coup d’Etat ebyiri, ndetse no kuba byari bimaze kugaragara ko ingabo z’amahanga zidashoboye gukemura ikibazo cy’inyeshyamba muri icyo gihugu.

Hari kandi ibibazo by’ubwumvikane buke bwakomeje kuzamuka hagati y’abari mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Mali, ndetse n’ubutegetsi buriho muri icyo gihugu buyobowe n’igisirikare, nyuma y’uko umutwe w’abacanshuro bo mu Burusiya ‘Wagner’ ugeze muri icyo gihugu.

U Budage buri muri Mali guhera mu 2013, hamwe n’ingabo zigera ku 1,400 ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN, ‘MINUSMA’, bwatangaje ko buzavanayo ingabo zabwo muri Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka