Mali: Hamaze gupfa abasirikare 42 nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi

Abasirikare 42 ba Mali nibo bamaze gupfa bazize igitero cy’ubwiyahuzi bagabweho, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cy’icyo gihugu, ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022.

Icyo gitero ni kimwe mu bikomeye byahitanye umubare munini w’abantu, mu myaka igera ku icumi Mali imaze ifite ibibazo by’umutekano mukeya.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abo basirikare bose, cyagabwe ku cyumweru tariki 7 Kanama 2022, mu Mujyi wa Tessit, ako akaba ari agace gahuriramo imipaka y’ibihugu bitatu aribyo Mali, Niger na Burkina Faso.

Ibibazo by’umutekano mukeya ngo byatangiriye mu Majyaruguru ya Mali, bigenda bigera mu gihugu hagati, biza kugera mu Majyepfo y’igihugu, ndetse bigera mu bihugu bya Burkina Faso na Niger, bituranye na Mali.

Ku wa mbere tariki 8 Kanama 2022, Igisirikare cya Mali cyatangaje ko ibyo bitero by’ubwiyahuzi byahitanye abasirikare 17, n’abasivili 4.

Mu itangazo ryasohowe na Mali ku wa mbere w’iki cyumweru, bavuze ko hari na barindwi mu bagabye igitero na bo bakigwamo, bikekwa ko ari abo mu mutwe wa ‘Islamic State in the Greater Sahara (ISGS)’.

Umujyi wa Tessit ndetse n’ibirindiro by’ingabo biri hafi yawo, byakunze kwibasirwa n’ibitero by’ubwiyahuzi.

Muri Werurwe 2021, abasirikare 33 bapfuye baguye mu gico batezwe na ‘ISGS’ mu gihe barimo basimburana mu birindiro.

Ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka cyugarije ibyo bihugu batatu byo mu gace ka ‘Sahel’, cyahitanye ubuzima bw’ ababarirwa mu bihumbi, ndetse abandi basaga miliyoni ebyiri bava mu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka