Mali: Hagiye kuba ‘referendum’ ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga

Umushinga w’Itegeko Nshinga uzatorwa mu matora ateganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, wongera ububasha bw’Umukuru w’Igihugu, bukangana n’ubw’Abadepite.

Ayo matora ni yo ya mbere ateguwe n’ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye igihugu cya Mali, nyuma ya Coup d’Etat yabaye muri Kanama 2020, yashyizeho Colonel Assimi Goïta, nka Perezida w’inzibacyuho.

Muri uwo mushinga w’itegeko Nshinga rishya, ngo harimo n’ibijyana no gucana umubano mu bya dipolomasi n’u Bufaransa, bijyana no kuvana ururimi rw’Igifaransa ku rwego rw’Indimi zikoreshwa muri icyo gihugu zemewe n’Itegeko Nshinga, ahubwo rukaba ururimi rukoreshwa mu kazi ‘langue de travail’.

Iryo Tegeko Nshinga rishya kandi riteganyijwe kongera ububasha bw’Umukuru w’Igihugu, no kwemerera abagize ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Mali, kuba baziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha.

Ikinyamakuru ‘Le Monde’ cyatangaje ko ayo matora yagombaga kuba yarabaye muri Werurwe 2023, ariko yigizwa inyuma amezi atatu, kugira ngo umushinga w’itegeko ubanze unozwe neza, amakarita y’itora atangwe, ndetse n’abashinzwe kugenzura ko amatora agenda neza babanze bagere mu gihugu hose.

Ayo matora ya referendum kandi azatuma Leta ya Mali igaragaza ubushobozi ifite bwo gutegura amatora mu gihugu cyose, mu gihe hari ibice bitandukanye by’icyo gihugu bikunze kwibasirwa n’ibitero by’ubwiyahuzi, bigateza umutekano mukeya.

Amatora ya referendum kandi ni yo azagaragaza niba amatora ya Perezida wa Repubulika ya Mali, ateganyijwe muri Gashyantare 2024 azashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka