Mali: Abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye i Bamako bishimira ihirikwa ry’ubutegetsi

Mu gihe amahanga arimo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsimu gihugu cya Mali, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye i Bamako bagaragaza ibyishimo byabo.

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali n’ibirimo gukurikiraho umunsi ku wundi, ni inkuru irimo kuvugwa cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye.

Ku mugoroba w’ejo tariki 21 Kanama 2020, abantu babarirwa mu bihumbi baraye bigabije imihanda yo mu murwa mukuru Bamako bishimira ihirikwa ku butegetsi rya Ibrahim Boubacar Keïta.

Nyuma y’igihe Keita yari amaze yamaganwa n’abaturage mu myigaragambyo, kuwa kabiri tariki 18 Kanama 2020, yatawe muri yombi n’abayoboye ihirika ry’ubutegetsi, bamutegeka kwegura ku butegetsi, ikintu amahanga yamaganye.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byasubiyemo amagambo ya Mariam Cissé, ushyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, agira ati “Ibyishimo byandenze, twatsinze. Twaje hano gushimira abaturage bose ba Mali kuko ni intsinzi y’abaturage”.

Ousmane Diallo, wahoze ari umusirikare, na we yagize ati “IBK (Ibrahim Boubacar Keïta) yatsinzwe. Abaturage batsinze”. Icyakora nanone, yaburiye agira ati “Ubu abasirikare ntibakwiye kuba batekereza ko bashobora kuguma ku butegetsi”.

Ariko abasirikare bayoboye ihirikwa rye bavuga ko bari kugirana ibiganiro n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ku gushyiraho Perezida w’inzibacyuho, ushobora kuba ari umusivile cyangwa umusirikare.

Ni mugihe abategetsi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika basabye ko Keïta asubizwa ku butegetsi, Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) na wo usaba ko abategetsi bafunzwe barekurwa.

Mu butayu bwo mu Majyaruguru ya Mali hari imitwe myinshi y’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kiyisilamu, kandi hari ubwoba ko ishobora kungukira muri iri hirikwa ry’ubutegetsi, igafatirana iki gihe ikongera ibikorwa byo guhungabanya umutekano, nk’uko byagenze ubwo igisirikare cyigaruriraga ubutegetsi mu mwaka wa 2012.

Icyakora abayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi bijeje gukurikiza amasezerano mpuzamahanga ajyanye no kurwanya izo ntagondwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka