Malaysia: Uwari Minisitiri w’Intebe yahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Najib Razak wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Malaysia yahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ubwo yangaga ko bandika imyirondoro ye mbere yo kwinjira muri resitora.

Uwo muyobozi yahanishijwe igihano cyo gucibwa amande y’ibihumbi bitatu by’Amafaranga yo muri Malaysia (3000 Malaysian ringgit), ni ukuvuga Amadolari ya Amerika 730, kuko yanze kwiyandikisha mbere yo kwinjira muri resitora, ndetse ntanabanze kwipimisha umuriro nk’uko bitangazwa na Polisi yo muri icyo gihugu. Icyo gihano kikaba cyatangajwe ejo tariki 6 Gicurasi 2021.

Icyo gihano kije nyuma y’amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo muyobozi arenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Werurwe 2021, ubwo yajyaga muri resitora ya ‘Kuala Lumpur Restaurant’ igurisha inkoko za gakondo n’umuceri. Najib yahise yemera vuba ko yagize imyitwarire mibi muri iyo resitora.

Umuyobozi wa resitora Najib yari arimo mu gihe yarengaga ku mabwiriza, na we yahanishijwe gucibwa amande y’ibihumbi icumi byo muri Malaysia (10,000 ringgit), ni ukuvuga Amadolari ya Amerika 2,428, kuko atashoboye gukurikirana ko uwo mugabo yubahiriza amabwirza yo kwirinda Covid-19 mu gihe yari ageze muri resitora ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka