Malawi: Visi Perezida akurikiranyweho ruswa

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Malawi (The Anti-Corruption Bureau - ACB) rwatangaje ko hagati y’Ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, Saulos Klaus Chilima, yakiriye Amadolari agera ku bihumbi magana abiri na mirongo inani ($280.000) n’ibindi bintu bitavuzwe amazina yahawe n’umunyemari witwa Zuneth Sattar ukomoka muri Malawi ariko akaba atuye mu Bwongereza.

Saulos Chilima
Saulos Chilima

Urwo rwego , ‘ACB’ ruvuga ko ayo mafaranga n’ibyo bintu bindi, Chilima yabihawe kugira ngo afashe sosiyete za ‘Xaviar Limited’ na ‘Malachitte FZE’ zombi zifite aho zihuriye na Sattar guhabwa Kontaro za Leta.

Mu itangazo ryasohowe na ‘ACB’, Umuyobozi ushinzwe iby’imibanire muri urwo rwego, Egrita Ndala, Yagize ati, “Chilima yajyanywe mu rukiko akurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano na ruswa no gukoresha ububasha bwe nabi mu bijyanye na za kontaro”.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘Anadolu Agency’ ivuga ko abaturage ibihumbi by’abashyigikiye Chilima bahuriye ku biro bya ‘ACB’ basaba ko afungurwa.

Urwego rwa ‘ACB’ rurimo gukora iperereza ku ruswa yaba yaratanzwe n’umunyemari Sattar ku birebana na kontaro.

Nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘ACB’, Chilima n’abandi bantu 52 harimo abari mu buyobozi n’abahoze ari abayobozi muri Malawi bakiriye amafaranga yatanzwe na Sattar hagati y’umwaka 2017 na 2021.

Sattar yimukiye mu Bwongereza mu 2014, ubu ngo afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu. Ni Umuyobozi wa sosiyete 11 zikorera mu Bwingereza harimo na ‘Xavier Investments’, na ‘Malachitte FZE’, igurisha ibikoresho bya gisirikare .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka