Malawi: Kolera yatumye itangira ry’amashuri risubikwa

Mu gihugu cya Malawi basubitse itangira ry’amashuri ryari riteganyijwe none tariki ya 3 Mutarama 2023, kubera icyorezo cya Korela (Cholera) gikomeje guhitana abantu muri icyo gihugu.

Abaganga barimo kwita ku barwayi ba Cholera bamaze kuba benshi cyane
Abaganga barimo kwita ku barwayi ba Cholera bamaze kuba benshi cyane

Amakuru atangazwa na Minisitiri w’Ubuzima, Khumbize Chipon, muri iki gihugu avuga ko icyorezo cya cholera kuva cyagera muri Malawi umwaka ushize wa 2022 kimaze guhitana abagera kuri 620.

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Malawi bagombaga gutangira tariki 3 Mutarama 2023, bahise basabwa gutegereza igihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo icyorezo cya Chorela kibanze kigabanuke.

Amakuru Leta ya Malawi yari iherutse gutangaza mu mwaka ushize wa 2022, yavuze ko abanduye indwara ya bagera ku 18,222 muri aba abagera ku bihumbi 16,780 barakize, naho 822 baracyari mu bigo nderabuzima kwitwabaho.

Amakuru dukesha Daily Nation avuga ko Leta ya Malawi yafashe icyemezo cyo kwigizayo igihe cyo gutangira amashuri mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri biri imbere, bitewe n’impfu ndetse no kwiyongera kw’iyo ndwara.

Impamvu yisubikwa ry’amashuri nanone ni uko mu Masaha 24h ashize, hagaragaye abantu 409 bashya banduye iki cyorezo abandi icumi bakekwa ko nabo babanduye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka