Malawi: Batatu bakatiwe gufungwa imyaka 155 buri wese

Abagabo batatu bo muri Malawi, buri wese muri bo Urukiko rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 155, kubera kwica umugabo wari ufite ubumuga bw’uruhu.

Abo bagabo, b’imyaka 44, 45 na 71, bahamwe n’icyaha nyuma y’uko bemeye ko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, bishe umugabo w’imyaka 23 wari ufite ubumuga bw’uruhu, ndetse umwe muri abo bakatiwe yari mwenewabo.

Muri iyi myaka 10 ishize, Malawi yabayemo ibitero n’ubwicanyi bwakorewe abafite ubumuga bw’uruhu, bitewe n’imyemerere itari ukuri ko imvange zirimo n’ibice by’imibiri yabo zitera amahirwe n’ubukire mu buzima.

Kuva mu mwaka wa 2014, hamaze kubaho ibikorwa birenga 170, birimo ubwicanyi, gusenya imva no kugerageza gushimuta, hamwe n’urugomo kuri abo bantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi, urukiko rukuru rwasomye umwanzuro mu rundi rubanza ku bwicanyi bwakorewe undi muntu wari ufite ubumuga bw’uruhu, rusanga uwahoze ari padiri muri Kiliziya Gatolika, umupolisi hamwe n’umuganga bahamwa no gucuruza ibice by’umubiri, nk’uko inkuru ya BBC ibitangaza.

Uko guhamwa n’icyaha kwabo kwabaye ukwa mbere kw’abantu bakomeye, bafite aho bahuriye n’ibitero ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu.

Uko guhamwa n’icyaha hamwe n’iki gifungo kirebire byahawe abo bagabo ku wa gatatu, bitanga ubutumwa bw’ubucamanza bwa Malawi, ko ubwicanyi n’urugomo kuri abo bantu bafite ubumuga bw’uruhu bitazihanganirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka