Malawi: Bashyizeho icyunamo cy’ibyumweru bibiri
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera, yatangaje icyunamo cy’ibyumweru bibiri cyo kunamira abantu 225, bishwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Freddy, uvanze n’imvura.
Abaturage ba Malawi bahise batangira icyo cyunamo kuva cyatangazwa tariki ya 16 Werurwe 2023, mu gihe igihugu cyabo kigishakisha ababuriwe irengero.
Uretse abarenga 225 bishwe n’iyo nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura, abagera kuri 41 baburiwe irengero, nyuma yo gutwarwa n’imyuzure n’inkangu byibasiye inzu zabo, naho abarenga 700 barakomeretse ubwo iyi nkubi yibasiraga umujyi wa Blantyre no mu majyepfo ya Malawi.
Perezida Chakwera yavuze ko Leta yagennye miliyoni 1.5 y’Amadorari ya Amerika yo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’iyi nkubi y’umuyaga.
Ubu mu gihugu cya Malawi hari inkambi 30 zirimo kwakira abantu bagizweho ingaruka n’uyu muyaga wasenye inzu zabo.
Fadila Njolomole w’imyaka 19 utuye i Blantyre, yabwiye ibiro ntaramakuru, AFP, ko abavandimwe be hamwe na nyina bose batwawe n’inkangu n’imirambo yabo itaraboneka.
Impamvu iyi nkangu yahitanye ubuzima bw’abantu benshi, byaturutse ku kutihuta kw’ibikorwa by’ubutabazi, kuko imihanda yari yangiritse ndetse n’ikirere kitameze neza, indege ntizibashe kugera ku bari mu kaga.
Iyi nkubi y’umuyaga yiswe Freddy ni imwe muri enye zonyine mu mateka, zaciye ku nyanja y’u Buhinde zivuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Australia, zikagera muri Afurika.
Ikigo World Meteorological Organisation, kivuga ko iyi nkubi y’umuyaga ishobora kandi kuba ari yo yamaze igihe kirekire kurusha izindi.
Ohereza igitekerezo
|