Malala Yousafzai yakoze ubukwe

Malala Yousafzai wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yashyingiranywe n’umukunzi we witwa Asser Malik mu birori bya kisilamu byabereye i Birmingham mu Bwongereza.

Malala ubu ufite imyaka 24 y’amavuko yatangaje ko uyu ari umunsi w’agaciro mu buzima bwe.

Uyu mukobwa wo muri Pakistan yabonye ubuhungiro mu Bwongereza nyuma y’uko mu 2012 ubwo yari afite imyaka 15 yarashwe n’Abatalibani agakomereka bikomeye mu mutwe azira amagambo yavuze aharanira ko abakobwa bagira uburenganzira bwo kwiga.

Ku wa kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021 nibwo yanditse kuri Twitter ati: "Njyewe na Asser twiyemeje kubana ubuzima bwose", avuga ko bakoze umuhango muto wa nikkah hamwe n’umuryango, uyu muhango ukaba ugamije kugaragaza ko umukwe n’umugeni bemera ko bashyingiwe.

Yongeraho ati: "Twishimiye cyane kugendana mu rugendo ruri imbere".

Ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, Malala yabaye umuntu wa mbere ukiri muto wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Yakomeje amashuri yiga muri kaminuza ya Oxford, kandi akomeza kuba impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko anakomeza guharanira uburenganzira bw’uburezi ku bakobwa.

Iyi nkuru dukesha BBC iravuga ko amakuru y’ibirori bye yishimiwe n’abantu babarirwa mu bihumbi ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamwifuriza urugo ruhire.

N’ubwo nta byinshi Malala yatangaje byerekeye umugabo we, usibye izina rye gusa, abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu Asser Malik asanzwe ari umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Pakistani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka