Malaisie: Abantu 23 bahitanywe n’inkangu, 10 baburirwa irengero

Muri Malaisie, hafi y’Umujyi wa Batang Kali, inkangu yishe abagera kuri 23 harimo n’abana 6, abandi 10 baburirwa irengero.

Ni impanuka yatewe n’inkangu yaridutse ejo ku wa Gatanu, abashinzwe ubutabazi bakaba bakomeje gushakisha mu byondo byinshi bihari ko babona umuntu waba agihumeka, cyangwa se n’undi murambo waba utaraboneka guhera ejo ubwo ibikorwa by’ubutabazi byatangiraga. Imibare y’abapfuye yakomeje kuzamuka uko amasaha agenda.

Hari kandi abantu 10 baburiwe irengero nyuma y’uko iyo nkangu iridutse, ubuyobozi bukaba buvuga ko yaridukanye abantu bagera kuri 90 abenshi bakaba bari basinziriye kuko yabaye mu rukerera.

Amahirwe yo kubana abantu bakiri bazima muri ibyo byondo n’ibisinde byarimbuwe n’inkangu ngo atangiye kuba makeya, nk’uko byasobanuwe na Norazam Khamis, umuyobozi w’abashinzwe ubutabazi muri Leta ya Selangor, ari yo ibarizwamo Umjyi wa Kuala Lumpur, ahabaye inkangu.

Norazam Khamis, avuga ko mu bari bari aho iyo nkangu yabereye, harimo abantu 61 barokoye bakiri bazima.

Minisitiri w’Intebe wa Malaisie, Anwar Ibrahim, yagiye ahabereye iyo mpanuka, avuga ko Leta yiteguye gutanga inkunga y’amafaranga ku miryango yabuze ababo bishwe n’iyo nkangu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka