Maj. Gen. Nyakarundi n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko muri Maroc
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Maroc, mu rwego rwo kurushaho kwimakaza umubano w’Igisirikare hagati ya RDF ndetse na FAR.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yakiriwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’icyo Gihugu giherereye i Rabat n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, Lt Gen Mohammed Berrid.
Ibiganiro byaranze impande zombi, byibanze ku kurushaho gushimangira ubutwererane busanzweho, nyuma y’aho ibihugu byombi biherutse gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Nyuma y’ibiganiro, habaye inama aho impande zombi zatangiye ibiganiro ku bijyanye n’uburezi n’amahugurwa, ndetse n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yashimye kandi umubano mwiza uranga Maroc n’u Rwanda, ndetse ashimangira ko ko uru ruzinduko ari intambwe y’ingenzi mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kurushaho guhanahana ibitekerezo no guhuza ibikorwa hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.
Aba bayobozi bombi kandi bongeye kugaragaza ubushake bwo gushimangira no kwagura umubano usanzweho, bityo bakagira n’uruhare mu kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare ku buryo burambye kandi bw’intangarugero.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|