Magufuli wari Perezida wa Tanzania yashyinguwe
Yanditswe na
Mediatrice Uwingabire
Uwari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ku isaha ya saa kumi n’iminota mirongo itanu z’umugoroba, ni bwo isanduku irimo umubiri we yamanuwe mu mva, aho yaherekejwe n’abantu benshi.

Magufuli yashyinguwe
Magufuli yashyinguwe iwe muri Chato mu Ntara ya Geita, gushyingurwa kwe kwaherekejwe n’amarira n’agahinda kenshi k’abamukunda bari baje kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma.
Magufuli yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021, aguye mu bitaro bya Mzena mu Mujyi wa Dar Salaam, aho yavurirwaga indwara y’umutima nk’uko byatangajwe n’uwamusimbuye ku butegetsi, Perezida Samia Suluhu, icyo gihe wari Visi Perezida.
Ohereza igitekerezo
|