Magufuli arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, nibwo Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania ashyingurwa, bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa mu Ntara ya Geita aho akomoka.

Dr Magufuli yitabye Imana ku itariki 17 Werurwe 2021, aguye mu bitaro bya Mzena mu Mujyi wa Dar Salaam, aho yavurirwaga indwara y’umutima nk’uko byatangajwe n’uwamusimbuye ku butegetsi, Perezida Samia Suluhu, icyo gihe wari Visi Perezida.

Perezida Magufuli yapfuye nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri atagaragara mu ruhame, icyo gihe bamwe mu Banyatanzania barimo umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Lissu, yavuze ko ngo Perezida Magufuli yaba yararwaye Coronavirus.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli, Abanyatanzania ndetse n’inshuti zabo zo hirya no hino ku isi, bagaragaje urukundo rukomeye bakundaga Magufuli babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko yari umuyobozi ugira umuhate, witangira abaturage, wicisha bugufi kandi wubaha Imana n’ibindi.

Hari n’abavuze ko Dr Magufuli yari intwari ya Tanzania kuko yakoze ibintu bikomeye harimo kuzamura ubukungu bw’igihugu cye ndetse no kuzamura imibanire n’imiryango Tanzania ihuriramo n’ibindi bihugu nka ‘EAC’ na ‘SADC’, abakuru b’ibihugu biri muri iyo miryango bahamije ko Perezida Magufuli azahora yibukwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu bw’iyo miryango ndetse aharanira guhuza abaturage b’ibyo bihugu.

Mu bikorwa byo gusezera ku murambo wa Nyakwigendera Pombe Magufuli bimaze hafi icyumweru kuko byabereye ahantu hatandukanye, wasangaga byitabiriwe n’abantu benshi cyane ku buryo nko muri Dar Salaam hari n’umuryango wapfushije abantu bane (4), baguye mu mubyigano w’abantu benshi baje gusezera kuri Perezida Magufuli.

Muri icyo gihe cyo kumusezeraho kandi nibwo abantu benshi batekereje ku magambo Magufuli ubwe yivugiye ati,” Ndabizi umunsi umwe muzanyibuka, kandi muzanyibuka ku byiza si ibibi”.

Dr Pombe Magufuli ushyingurwa none, yabaye Perezida wa Tanzania guhera mu 2015, yongera gutererwa kuyiyobora muri manda ya kabiri mu 2020, akaba yaratabarutse akiri Perezida wa Tanzania.

Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya ko iyo Perezida wa Repubulika apfuye akiri ku butegetsi, nta matora abaho, ahubwo uwari Visi Perezida niwe uhita amusimbura akayobora mu gihe cyose manda yari isigaje ngo irangire.

Uko ni ko byagenze, Samia Suluhu wari Visi Perezida wa Tanzania guhera mu 2015, ni we wahise urahirira kuyobora Tanzania muri manda Perezida Magufuli yari asigaje.

Uyu munsi tariki 26 Werurwe 2021, Perezida Magufuli arashyingurwa ahitwa Chato, mu Ntara ya Geita aho akomoka, ubu hakaba harimo kuba misa yo kumusabira bwa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka