Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside

Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yavuze ku mateka yaranze u Rwanda ndetse n’uburyo rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Madamu Jeannette Kagame aganira n'abitabiriye umusangiro
Madamu Jeannette Kagame aganira n’abitabiriye umusangiro

Icyo kiganiro yakigejeje ku bari kumwe na we mu gikorwa cyo gusangira cyateguwe n’imiryango ya Reach for Change uteza imbere urubyiruko, BMW Foundation na RESPOND bikaba byabereye i Stockholm mu murwa mukuru wa Suède.

Madame Jeannette Kagame yashimiye abo bari kumwe kuba bamutumiye, akabasangiza uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma y’amateka mabi yarugejeje Jenoside.

Ati “Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu ntirwari rworoshye, gusa rwatanze umusaruro ugaragarira buri wese kuri ubu, n’ubwo mbere bamwe batabyiyumvishaga”.

Yavuze ko u Rwanda rwahuhe n’ibibazo birimo kunengwa cyane ku buryo bubabaje, ndetse abarebaga bakabona ari igihugu kitazongera kwiyubaka, bakagifata nk’igihugu cyubakiye ku moko, kidafite ibyiringiro by’ejo hazaza.

Ati "Twanze gutsindwa bya burundu, ngo dutakaze Igihugu kubera urwango n’amacakubiri."

Abitabiriye gusangira na Madame Jeanette Kagame bakurikiye ikiganiro cye
Abitabiriye gusangira na Madame Jeanette Kagame bakurikiye ikiganiro cye

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo kuko aribwo buryo bwonyine bwari busigaye, ngo rukomeze kubaho kuko rwasaga n’urwahejwe n’ibindi bihugu.

Yagaragaje zimwe mu ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yasize, ari nabyo byatumaga benshi bafata u Rwanda nk’igihugu kitakiriho.

Ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi hishwe abasaga miliyoni, abagera ku bihumbi 500 banduzwa virusi itera SIDA, abana ibihumbi 300 baricwa, abandi ibihumbi 100 basigara ari impfubyi”.

Madamu Jeannette Kagame yasobanuriye abayobozi bitabiriye iki kiganiro, ko ubuyobozi bwiza kandi bufite icyerekezo bwagaruye umutekano mu gihugu, cyongera kubaho, kuko mu myaka 28 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, icyizere cyo kubaho cyiyongereyeho imyaka 42.

Yanagarutse ku ruhare rw’umuryango Imbuto Foundation yashinze, mu guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda rwari rwihebye.

Mu myaka 21 ishize, Imbuto Foundation imaze kugeza abana ibihumbi ijana muri gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, no gufasha abanyeshuri ibihumbi 10 baturuka mu miryango ikennye gukomeza kwiga.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko abakobwa 5113 batsinze neza amasomo bagiye bahembwa, urubyiruko ibihumbi 300 rwegerejwe serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zirimo gupimwa virusi itera SIDA, no gufasha abashaka kwikorera bakiri bato bafite imishinga y’iterambere, itanga ibisubizo ku bibazo bigaragara mu muryango.

Impamvu igihugu gishyira imbere urubyiruko, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari uko bazi neza agaciro ka buri muturage by’umwihariko abakiri bato mu iterambere ry’igihugu.

Ati "Twizera ko urugamba rw’Umunyarwanda wese w’umutima ndetse n’urwa buri muterankunga wese w’iterambere ry’u Rwanda, rukwiriye gushingira ku musingi wubatswe n’ubuyobozi bwacu”.

Madame Jeannette Kagame avuga ko u Rwanda rufatanyije n’amahanga bashaka kubaka igihugu gishingiye ku bumuntu, umuryango n’ubufatanye ndetse no kwishakamo ibisubizo byose biganisha ku iterambere.

Madamu Jeannette Kagame azasoreza uruzinduko agirira muri Suède ku nama isuzuma raporo yakozwe na Komisiyo y’u Burayi yitwa Lancet Oncology, ku ndwara ya kanseri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, iba kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

Ibindi mwabireba muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka