Madagascar: Minisitiri yarokotse impanuka ya Kajugujugu nyuma yo koga amasaha 12
Muri Madagascar indege ya Kajugujugu yari igiye gutabara abantu bagera ku 130 bari barohamye, yakoze impanuka babiri barimo umupilote baburirwa irengero, na ho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Jandarumeri (Polisi), Serge Gelle, ararokoka, nyuma yo koga amasaha 12.
Ni impanuka yabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu, babiri baburiwe irengero harimo n’uwari atwaye indege, mu gihe abarokotse ari babiri barimo Serge Gelle wahise atangaza ko igihe cye cyo gupfa kitaragera, ndetse n’umupolisi bari kumwe muri ako kazi.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa bivuga ko iyi kajugugu yakoze impanuka ubwo yerekezaga mu bikorwa by’ubutabazi ahari habereye impanuka y’ubwato ku wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021, bwarimo abantu bagera ku 130, bikavugwa ko abagera kuri 39 bamaze gutangazwa ko bahasize ubuzima, abagera kuri 45 bamaze gutabarwa gusa abandi bagishakishwa bagera kuri 50 kuko bo baburiwe irengero.
Icyateye iyo mpanuka ya kajugujugu ntikiramenyekana, gusa harimo gukorwa ubushakashatsi kugira ngo ababuriwe irengero barimo umupilote baboneke.
Gelle umaze imyaka 30 mu gipolisi, yatangaje ko yarokowe n’imwe mu ntebe zo mu ndege yakuyemo, ubundi akagenda ayireremba hejuru mu gihe cy’amasaha 12, kuko ubusanzwe ngo mu buto bwe yakoraga siporo nyinshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|