Madagascar: Inkubi y’umuyaga imaze guhitana abantu 92

Abahitanywe n’inkubi y’umuyaga yiswe Batsirai ivanze n’imvura nyinshi, biyongereye bagera kuri 92 muri Madagascar.

Abayobozi babitangaje ku wa gatatu tariki 9 Gashyantare 2021, mu gihe imiryango y’abatanga imfashanyo arimo kurwana no gufasha abantu barenga 110.000 bakeneye imfashanyo zihutirwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi mu bihe by’ibiza, cyavuze ko benshi mu bapfuye baguweho n’inzu zabo.

Imiryango itari mike y’abagiraneza hamwe n’ibigo bishamikiye ku Muerango w’Abibumbye (UN), batangiye kohereza ibikenewe n’abakozi barimo gufasha abazahajwe n’iyo nkubi.

U Bufaransa bwohereje abagera kuri 60 bo gutanga ubufasha bwo kubaka site zo gutunganyirizamo amazi yo kunywa, n’indege zitagira abapilote zizafasha kureba ibikenewe mu turere tugoye kugerwamo.

Abahanga b’Abadage nabo bamaze kugera muri Madagascar gutanga ubufasha mu bikorwa by’abagiraneza. Kugeza ubu imihanda 20 n’ibiraro 17 byasenyutse birimo gusanwa.

Madagascar yibasiwe na Batsirai mu gihe yari ikirimo kwisuganya nyuma y’indi yaherukaga kuyibasira mu kwezi gushize yiswe Ana, nayo yasize ubuzima bw’abarenga ku 131.000 buri mu kaga, naho 55 bahasiga ubuzima mu murwa mukuru Antananarivo.

Inkubi y’umuyaga Ana kandi yanyuze no mu bihugu birimo Malawi, Mozambique na Zimbabwe, ihitana ubuzima bw’abatari bake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka