Madagascar: Haravugwa inzara itarigeze ibaho ku isi kubera hashize imyaka ine imvura itagwa

Ni bwo bwa mbere mu mateka y’icyo gihugu habayeho amapfa adasanzwe mu myaka 40 ishize, kubera ko hashize imyaka ine nta mvura babona, abantu bakaba batunzwe no kurya ibyondo n’udukoko turimo ibihore.

Ubutaka bwarumagaye kuko hashize imyaka ine nta mvura ihagwa
Ubutaka bwarumagaye kuko hashize imyaka ine nta mvura ihagwa

Photo: imyaka mu mirima yarumye, iyindi irarumba bituma abaturage barya ibihore ndetse n’ibyondo

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Madagascar iri mu kaga ko guhura n’inzara ya mbere ku isi "inzara y’imihindagurikire y’ikirere" ku mubumbe wose, LONI ivuga ko abantu ibihumbi icumi basanzwe bafite ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ibiribwa nyuma y’imyaka ine nta mvura.

Amapfa ya mbere akomeye, mabi mu myaka 40 yiganje cyane mu baturage b’abahinzi mu majyepfo y’igihugu, bituma imiryango ishakisha udukoko two kurya kugira ngo ibashe kubaho.

Shelley Thakral, Umuyobozi wa gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibiribwa, yagize ati "Ibi ni ibintu bikomeye cyane, ni inzara idasanzwe iterwa n’imihindagurikire y’ikirere, ntabwo ari amakimbirane n’imvururu zayiteye".

Umuryango w’Abibumbye uragereranya ko abantu 30.000 muri iki gihe muri Madagascar, bafite ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, kiri ku rwego rwa gatanu, ni ukuvuga rukeneye ibiribwa ku kigero kitigeze kibaho ku isi. Kandi hari impungenge ko umubare w’abashonje ushobora kwiyongera cyane kubera ko Madagascar yinjiye mu bihe bidasanzwe mbere yo gusarura.

Madamu Thakral ati "Ibi ntibyigeze bibaho. Aba bantu ntacyaha bakoze kugira ngo bagire uruhare mu ihindagurika ry’ikirere. Ntabwo batwika ibicanwa bihindanya cyangwa ngo byanduze ikirere, nyamara dore ni bo bagezweho n’ingaruka zitigeze zibaho kubera iyo mihindagurikire y’ikirere”.

Mu mudugudu wa kure witwa Fandiova, mu karere ka Amboasary, imiryango iherutse kwereka itsinda rya WFP ryari ryabasuye, inzige bari batetse ari zo birira gusa.

Umubyeyi w’abana bane witwa Tamaria yagize ati "Ngerageza gusukura udukoko neza uko nshoboye ariko nta mazi ahari".

Yongeyeho ati "Jye n’abana banjye tumaze iminsi umunani turya ibi bihore buri munsi, kuko nta kindi dufite cyo kurya kandi nta mvura ntacyo twari gusarura mu byo twabibye".

Umubyeyi w’abana batatu wundi witwa Bole ati "Uyu munsi nta kindi dufite cyo kurya uretse amababi ya cactus (igiti kizwiho kugira amazi ashaririye cyihanganira izuba ariko kikaba cyarakoreshwaga nk’umuti w’amatungo)".

Abantu barya ibihore kugira ngo barebe ko baramuka
Abantu barya ibihore kugira ngo barebe ko baramuka

Yavuze ko umugabo we aherutse gupfa azize inzara, kimwe n’umuturanyi we na we wapfuye akamusigira abandi bana babiri bo kugaburira.

Agira ati "Navuga iki? Ubuzima bwacu bwose ni ugushakisha amababi ya cactus inshuro nyinshi kugira ngo tubeho".

Ingaruka z’amapfa muri iki gihe zirimo kugaragara mu mijyi minini yo mu majyepfo ya Madagascar, aho abana benshi bahatiwe gusabiriza mu muhanda ngo babone ibiryo, abandi barapfa umusubirizo kubera indwara zikomoka ku mirire mibi.

Photo: Loni ivugako abana barenga ibihumbi 500 bakeneye inkunga y’ibiribwa yihuse bataratangira gupfa no kurwara indwara zituruka ku mirire mibi

Tisna Endor ukorera umuryango utabara imbabare muri Tolanaro agira ati "Ibiciro ku isoko bizamuka inshuro eshatu cyangwa enye buri kwezi. Abantu bagurisha ubutaka bwabo kugira ngo babone amafaranga yo kugura ibiryo bikeya".

Abaturage bo mu yindi mijyi yabashije kugira icyo ihinga nk’imyumbati ngo barara mu mirima yabo barinda imyaka abaturage bandi bashonje baba bashaka ibyo kurya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

WFP(PAM) nishake uko yafasha abaturage ba Madagascar my burambye kuko barugarijwe bikomeye.

LONI izafunguze account muri Banki mu bihugu byose bigeze isi, tuzajye dushyiraho amafaranga yo gufasha abaturage ba madagascar.

Maniraho Sylvain yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka