Madagascar: Baburijemo umugambi wo kwica Perezida Andry Rajoelina

Abayobozi bo muri Madagascar batangaza ko hari abantu benshi barimo “Abanyamahanga n’Abanya-Madagascar” bafashwe bakekwaho kuba bari bafite umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina.

Perezida Andry Rajoelina yarusimbutse
Perezida Andry Rajoelina yarusimbutse

Intumwa nkuru ya Leta ya Madagascar, Berthine Razafiarivony, yavuze ko mu bafashwe bari muri uwo mugambi wo kwica abayobozi bakuru b’igihugu cya Madagascar harimo n’abanyamahanga.

Ku wa kane tariki 22 Nyakanga 2021, ni bwo Razafiarivony yatangaje ko abafashwe bakekwaho umugambi wo kwica abayobozi bakuru b’icyo gihugu, bafashwe ku wa kabari tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo harimo hakorwa iperereza ku gitero cyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Razafiarivony yavuze ko uwo mugambi mubisha waburijwemo, wari ukubiyemo no kwica abandi bayobozi bakuru b’igihugu atari Perezida wenyine.

Ubwenegihugu bw’abo banyamahanga bafashwe bakekwaho kuba mu mugambi wo kwica Perezida wa Madagascar ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu, ngo ntibwatangajwe ndetse n’uko umugambi wari uteguwe n’aho wari ugeze ntibyatangajwe.

Tariki 26 Kamena 2021, ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Madagascar, urwego rw’Abajandarume (gendarmerie), rwatangaje ko rwaburijemo umugambi wo kwica Umuyobozi mukuru warwo, General Richard Ravalomanana, uwo na we akaba ari umuntu wa hafi wa Perezida Rajoelina.

Rajoelina yarahiriye kuba Perezida wa Madagascar mu 2019, asimbuye Marc Ravalomanana wamubanjirije kuyobora icyo gihugu.

Kuri ubu, igice cy’amajyepfo y’icyo gihugu bugarijwe n’inzara ikomeye nk’imwe mu ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyageze muri icyo gihugu mu mwaka ushize wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka