Madagascar: Abantu hafi 20 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga

Abantu bagera kuri 20 bapfuye mu gihe ababarirwa mu bihumbi 55 bakuwe mu byabo n’inkubi y’umuyaga yiswe Batsirai, ivanze n’imvura nyinshi mu burasirazuba bwa Madagascar, nk’uko abayobozi babitangaje.

Ishami ry’ubumenyi bw’ikirere ryatangaje ko inkubi y’umuyaga ya Batsirai, ibaye ikiza cya kabiri cyibasiye Afurika y’Amajyepfo muri uyu mwaka.

Ku wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022, Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, yagiye mu mujyi wa Mananjary kureba ibyangijwe n’umuyaga n’aho ibikorwa byo gutabara bigeze.

Abayobozi bavuga ko Batsirai yasenye inzu z’abaturage n’inyubako za Leta hafi 3.000, kandi ituma izirenga 5.700 zirengerwa n’amazi muri Mananjary no mu yindi mijyi yegeranye.

Madagascar yibasiwe na Batsirai nyuma y’indi nkubi yiswe Ana, yakuye mu byabo abantu 131.000 ihitana abagera kuri 55 muri Antananarivo. Ana kandi yibasiye n’ibihugu birmo Malawi, Mozambique na Zimbabwe.

Ikigo gishinzwe gucunga ibiza cyatangaje ko imihanda igera kuri 20 n’ibiraro 17 byangiritse, mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko hari n’ibice kugeza ubu bigoye kugerwamo.

Ku cyumweru, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangarije inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bari bateraniye mu nama ya 35 y’inteko AU, ko uyu mugabane “Ukomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’ihindagurika ry’ikirere, n’ubushyuhe bukabije ku isi bigatera amapfa, imyuzure n’inkubi z’umuyaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka