Madagascar: Abantu 25 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga

Muri Madagascar abantu 25 bapfuye, 21 baburirwa irengero mu gihe abandi 38,000 bakuwe mu byabo, nyuma y’inkubi y’umuyaga ikabije yiswe Cheneso, yari ivanze n’imvura ndetse n’imirabyo n’inkuba zikabije, byibasiye icyo gihugu.

Ibyo biza byibasiye cyane igice cy’Amajyaruguru y’igihugu mu cyumweru gishize, iyo mibare iheruka ikaba yatangajwe n’ibiro by’urwego rushinzwe gukurikirana Ibiza, ku itariki 29 Mutarama 2023, kuko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize byari byatangajwe ko abahitanywe n’icyo kiza bari 22.

Guverinoma y’icyo gihugu yatangaje ko muri rusange abagizweho ingaruko n’ibyo biza hirya no hino mu gihugu ari bagera ku 83,181.

Iyo nkubi y’umuyaga ivanze n’imvura idasanzwe yibasiye Amajyaruguru ya Madagascar ku itariki 19 Mutarama 2023, yateje imyuzure ndetse ifunga n’imihanda ihuza icyo gice cy’igihugu n’umurwa mukuru Antananarivo.

Igice cy’Amajyepfo ya Afurika, bivugwa ko gikunze kwibasirwa n’ibiza guhera mu kwezi k’Ugushyingo kugeza muri Mata, igihugu cya Madagascar gikunze kugerwaho n’ingaruka zikomeye z’ibyo biza muri icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka