Macron, Netanyahou, Zelensky, mu bamaze kwishimira intsinzi ya Trump
Umurepubulikani mu matora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje kwakira amashimwe y’abakuru b’ibihugu bitandukanye bamwifuriza intsinzi nziza mu gihe ibyavuye mu matora bitaremezwa ku mugaragaro.
Nta no kwigora ategereza ko intsinzi ya Donald Trump itangazwa ku mugaragaro, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, ni we wafashe iya mbere kuri uyu wa Gatatu 06 Ugushyingo mu gushimira Donald Trump nyuma y’amatora yamaze kugaragaza muri rusange ko agiye kongera kwisanga muri White House muri Mutarama umwaka utaha.
Nyuma gato y’uko Trump yari amaze gutangaza ko ari intsinzi ya politike y’amateka itarigeze ibaho mu gihugu, ndetse ikaba yanatangajwe n’ikinyamakuru Fox News, Emmanuel Macron yahise yandika kuri X avuga ko yishimiye intsinzi ya Donald Trump. Akomeza avuga ko yiteguye gukorana nawe nk’uko nubundi bakoranye mu myaka ine muri manda ye ya mbere.
Macron yagize ati «Turi kumwe mu byo mwemera. Icyubahiro n’umurava. Ku bw’amahoro aganje n’uburumbuke. »
Undi muyobozi utazuyaje mu kwerekana ibyishimo yatewe n’intsinzi ya Trump ni Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benyamin Netanyahou. Mu butumwa yoherereje Donald Trump yagize ati « Aya ni amateka akomeye yisubiyemo hamwe n’intsinzi ya Donald Trump. Intsinzi yawe y’amateka iguhesheje gusubira muri White Housea iraha Amerika uburyo bushya bwo kwisuganya no kongera gushimangira umubano uhamye hagati ya Isiraheli na Amerika. Iyi ni intsinzi ya karundura. »
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, nawe yashimiye Donald Trump ku bw’intsinzi ye avuga ko iteye ubwuzu. Yakomeje avuga gutorwa kwa Trump bizafasha ’Ukraine kugera ku mahoro nyayo.
Zelensky yagize ati « Nshimira cyane uburyo Trump ashyira imbere inzira y’amahoro aho gukoresha imbaraga mu gukemura ibibazo by’isi. Iri ni ryo hame nyaryo rishobora gufasha Ukraine kugera ku mahoro nyayo. »
Abandi bayobozi bishimiye intsinzi ya Donald Trump mu gihe itaratangazwa ku mugaragaro,, ni Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza w’ishyaka ry’abakozi, Keir Starmer. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Starmer yagize ati « Umubano wihariye hagati y’ibihugu byacu uzakomeza kujya imbere. »
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi nawe abinyujije kuri X, yashyikirije Trump amashimwe ye agira ati « Turishimye cyane tubikuye ku mutima, ku bw’intsinzi y’amatora ya perezida wa Amerika. Nshimishijwe no kongera gusubukura imikoranire yacu kugira ngo dukomeze gushimangira umubano wagutse kandi ufatika hagati y’Ubuhinde na Leta Zunze Ubuzumwe za Amerika. »
Ohereza igitekerezo
|