Macky Sall wayoboye Senegal agiye gukurikiranwa mu butabera
Muri Senegal, Guverinoma yizeje ko Macky Sall wahoze ari Perezida w’icyo gihugu adashobora kuzacika ubutabera, nyuma y’uko hasohotse raporo igaragaza imicungire n’imikoreshereze ye mibi y’imari ya Leta, mu gihe cy’ubutegetsi bwe guhera mu 2012-2024.

Minisitiri w’Umurimo wa Senegal Moustapha Ndiack Sarré, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma yemeje ko kugeza ubu, Macky Sall agomba kuzahangana n’ubutabera kandi ko ubu ashobora gufatwa.
Yagize ati “Macky Sall, wahoze ari Perezida wa Senegal hagati y’umwaka wa 2012 na 2024, azahamagazwa imbere y’ubutabera kubera ibyaha bye bikomeye yakoze mu bijyanye n’imicungire y’umutungo w’igihugu, n’uruhare yagize mu mibare itari yo, yagaragajwe muri raporo iherutse gusohoka.
Macky Sall naramuka ajyanywe mu rukiko akaburanishwa, azaba abaye uwa mbere bibayeho mu Baperezida bose babayeho kuva Senegal ibonye ubwigenge mu 1960, ujyanywe mu butabera mu rwego rwo kubazwa ibyo yakoze byerekeye inshingano yahozemo nka Perezida, kuko ubundi icyo gihugu kizwiho kuba ari igihugu kigendera cyane kuri demokarasi.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Senegal yatangaje ibyo, nyuma y’uko ku wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, Macky Sall aganira n’ikinyamakuru ‘Jeune Afrique’, yamaganye ibikubiye muri iyo raporo yasohotse ku itariki 12 Gashyantare 2025, bivugwa ko yagaragaje imicungire mibi y’umutungo wa Leta mu gihe cya manda ye ya kabiri.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko Macky Sall ubu usigaye aba muri Maroc, avuga ko “nta kintu na kimwe kimuteye ubwoba muri ibyo byo kuba yakurikiranwa mu butabera”.
Umuvugizi wa Guverinoma ari kuri radio yigenga y’aho muri Senegal ya RFM yagize ati “Nta kabuza azakurikiranwa n’ubutabera, ni we nyirabayazana w’ibyaha bikomeye byakozwe”.
Ati “Nta mpamu na zimwe z’inyoroshyacyaha (circonstances atténuantes) namuha. Ibyabaye byose, byakorwaga hashingiwe ku mabwiriza yabaga yatanze . Ubu ndetse twanamufata nk’uwari uyoboye amabandi yakoze ibyaha by’ubugome. Ubwo rero ntaho ashobora kuzacira ubutabera”.
Avuga ku bijyanye no kuba Macky Sall yaramaganye iyo raporo, umuvugizi wa Guverinoma ya Senegal yavuze ko yakozwe n’urukiko rushinzwe ibijyanye n’imari ya Leta ‘la Cour des comptes’, urwo ngo rukaba ari urwego rwizewe, kurusha izindi aho muri Senegal.
Yagize ati “Urwego rwa ‘La Cour des comptes’ nta gushidikanya ko ruri mu nzego za mbere zigirirwa icyizere muri Repubulika yacu. Icyo asigaje kuba yakora gusa ni ugusaba imbabazi. Dufite ubutabera bwigenga. Ubutabera nibusanga nta cyaha na kimwe kimuhama, ubwo buzagaragaza ko ari umwere”.
Ohereza igitekerezo
|