M23 yerekanye uburyo DRC ishaka gutangiza Jenoside yeruye
Umutwe urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo, M23 wabwiye abanyamakuru ko ibirego bidafite ishingiro byo kwica abaturage b’abahutu nta kindi bigamije uretse gushimangira umugambi wa Leta ya Congo n’inshuti zayo wo gutangiza Jenoside ku buryo bweruye.

Ni mu kiganiro cyabereye I Goma cyari kigamije gusubiza ibirego biherutse gutangazwa muri Raporo yasohowe n’umuryango uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa Muntu.
Ibyo birego birimo imibare ibiri ivuguruzanya, aho hamwe bavuga ko M23 yishe abaturage b’abahinzi biganjemo abahutu mu mirima yabo barenga ijana, ahandi ikavuga ko barenga magana atatu.
M23 yagaragaje ko uturere bavuga abo baturage barimo, ari utw’icyanya cy’ibirunga gikomye, bityo kuvuga ko hishwe abaturage mu mirima bahinga, kandi ari ahantu hadahingwa ari ikinyoma cya mbere gikomeye, hakiyongeraho ko iyo mibare ubwayo ivuguruzanya,
Umuyobozi wungirije wa M23 Bertrand Bisimwa yavuze ko Leta ya Kinshasa ihora ishaka kugaragaza M23 nka organization y’Abatutsi, nyamara ikaba irimo abanyekongo benshi, ndetse umubare munini ukaba Abahutu.
Agira ati “iyo unarebye, utwo duce bavuga ko hishwemo abahutu, dutuwe n’abahutu benshi, kandi na M23 abahutu barimo ndetse benshi. None se ni gute bari kubangurira ukuboko bene wabo bakabica?”
Icyo M23 yagaragaje, ni uko Congo iri gushaka kwangisha abahutu abatutsi, kugira ngo bahaguruke bakore Jenoside yeruye, bafatanyije na FDLR n’ubundi yakoze iyi Jenoside mu Rwanda mu myaka 31 ishize.
Aha kandi, DRC ngo ikoresha imiryango ibogamye nka HRW n’ubundi itarigeze itanga raporo y’ukuri no ku Rwanda ubwarwo.
Bisimwa yagize ati “mujye mwitondera iriya miryango kuko n’ubundi akenshi ivuka ifite impamvu zayo.”
Ikibazo cy’amoko, kigenda kigaragara mu maturufu Congo irwanisha, ndetse n’imvugo zihembera urwango zishaka kugaragaza Umututsi, uvuga Ikinyarwanda nk’umuntu mubi, zikaba nyinshi mu mbwirwaruhame z’Abanyekongo, bigatuma abaturage nabo bazitora, bagatangira guhiga abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Ubu noneho, Congo yongeyeho no guhiga abavuga Igiswahili babitiranya n’inkomoko y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|