M23 yagaragaje ko ishyigikiye umugambi wo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo

Mu biganiro Abayobozi ba M23 bagiranye n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, bemeye ko nta mananiza yo gushyira intwaro hasi bafite igihe Leta ya RDC yabaha umutekano.

Uhuru Kenyata aganira n'abayobozi ba M23
Uhuru Kenyata aganira n’abayobozi ba M23

Itangazo ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rivuga ko abayobozi ba M23 bemeye gukorana n’Ingabo za z’uwo muryango, zishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro aho rukomeye, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa byo kubahiriza imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.

Uhuru Kenyata yasabye M23 gushyira intwaro hasi ibibazo byose bigaragara mu burasirazuba bwa Congo bigakemuka, binyuze mu biganiro.

M23 nayo yagize ibyo isaba Uhuru Kenyatta nk’umuhuza w’impande zombi, kugira uruhare mu bikorwa bigamije guharanira ko amahoro aboneka muri Congo, ariko cyane agasaba Leta ya Congo guha uburenganzira Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ntibakomeze gukorerwa ibikorwa by’ihohotera iryo ari ryo rose.

Muri iyi nama M23 yagarutse ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, byatumye abaturage benshi bo mu Burasirazuba bw’igihugu bahunga, birimo gukorerwa iyicarubozo, irondabwoko, ndetse no kubima uburenganzira ku gihugu cyabo.

Imyanzuro y’iyi nama ya EAC yabaye tariki 23 Nyakanga 2022, yagize Perezida Uhuru Kenyatta umuhuza muri ibi bibazo, ndetse hashyirwaho uburyo bwihariye buzafasha mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho. Perezida Uhuru yahawe gukurikirana urugendo rw’amahoro ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashima cne umuhuza wa EAC mukugarura amahoro muri congo nagaruke pe

ni calvin MUGEMANYI yanditse ku itariki ya: 15-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka