Louise Mushikiwabo yasuye Abanyarwanda bari muri FESPACO

Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare 2019, yasuye Abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco rya Sinema muri Burkina Faso.

Umunyamabanga mukuru wa OIF ari kumwe na Mazimpaka Kennedy umukinnyi akaba n'umwanditsi wa firime
Umunyamabanga mukuru wa OIF ari kumwe na Mazimpaka Kennedy umukinnyi akaba n’umwanditsi wa firime

Mu bindi, Mushikiwabo yasuye harimo agace kamurikirwamo za firime (Marché International du Cinéma et de l’Audiovisuel Africains (MICA)), asura agace kamurikirwamo iby’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, abona gusura agace ka ‘Visit Rwanda’, aherekejwe n’abo bari kumwe, bagezwaho ibyo iyi stand iri kumurikira abayigana.

Kuri uyu munsi kandi, ikigo cy’igihugu cy’iterambere cyateguye ibiganiro, ku nsanganyamatsiko igira iti “Firime, kwibuka tuzirikana ejo hazaza, ahaganiriwe ku hazaza ha firime mu Rwanda.

Ku meza y’ibiganiro hariho Kantarama Gahigi, ukora firime akanaziyobora, Aurelien Bodinaux, wakoze firime ‘The Mercy of the Jungle”.

Hariho kandi Joel Karekezi, utunganya firime akanaziyobora na Marie Clementine Dusabejambo, umwanditsi wa firime akanaziyobora.

Joel Karekezi yagize ati “FESPACO ni intangiriro y’ibihe byiza bya sinema mu Rwanda. Ubushake bwa guverinoma y’u Rwanda burahari. Ubu nzasubira iwacu ntashidikanya”.

Marie Clementine Dusabejambo yagize ati “nk’umwanditsi wa firime ndetse n’umuyobozi wazo w’umunyarwanda, kwitabira FESPACO k’u Rwanda ni ingirakamaro cyane. Hari ubushake bwa politiki, nzasubira I Kigali nizeguye byinshi byiza imbere”.

Teta Ndejuru, ushinzwe ibya firime muri RDB yagize ati “mu mpera z’umwaka utaha, RDB izashyira hanze ibyo duteganya gukora mu birebana na firime. Ibi biganiro ni amahirwe ngo tubashe kwigira ku bakora firime, tukigira ku bunararibonye bwabo, ndetse n’uko twarushaho guteza imbere uru rwego”.

Kuri uyu wa kane kandi, firime ‘inanga’ yakozwe n’umwarimu Jean Claude Uwiringiyimana, ikaba n’imwe muri eshatu z’abanyarwanda ziri mu marushanwa muri FESPACO, yerekanwe i Ouagadougou.

Iyi firime ni agace kamwe k’uruhererekane rwa sinema nyarwanda izwi nka ‘Les traces du Rwanda’, igamije guteza imbere umuco n’umurage nyarwanda binyuze muri sinema.

FESPACO mu magambo arambuye (Festival Panafricain du Cinéma et de la télévision de Ouagadougou), ni iserukiramuco riba rimwe mu myaka ibiri, rigategurirwa I Ouagadougou, mu murwa mukuru wa repubulika ya Burkina Faso.

Yakira mu marushanwa yaryo firime zakozwe n’abanyafurika gusa, cyane cyane izayobowe n’Abanyafurika. Ni iserukiramuco ryatangiye mu 1969, rigaha abanyamwuga bakora muri firime muri Afurika amahirwe yo kumenyana no kuba bakorana, gusangira ibitekerezo, ndetse no guteza imbere ibyo bakora. Iri serukiramuco kandi ni n’isoko ku mafirime nyafurika ndetse no kuzamura ubunyamwuga bw’abari mu mwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka