Lomé: Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere ry’ubwikorezi

Perezida Paul Kagame yageze i Lomé muri Togo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kamena, aho yitabiriye Inama n’Imurikabikorwa byerekeye ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika (African Air Transport Convention and Expo), iteganyijwe kuva tariki 15-19 Kamena 2026.

Akigera i Lome yakiriwe na Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo ya Afurika mu by’Indege za Gisivile (African Civil Aviation Commission) ndetse na Afurika Yunze Ubumwe.

Iyi nama ihuza ba minisitiri bashinzwe ubwikorezi, abayobozi b’inzego z’indege za gisivili, abayobozi b’ibigo n’ibibuga by’indege, inganda, abashoramari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka