Libya: Umuhungu wa Gaddafi agiye guhatanira umwanya wa Perezida
Saif al-Islam al Gaddafi, umuhungu wa Muhammar Gaddafi wayoboye igihe kirekire Libya, kuri iki Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, yagaragaye mu buyoboozi asinya ibyangombwa byemeza ko ari umukandida mu matora ya Perezida muri icyo gihugu, azaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Icyo gikorwa Saif al-Islam al Gaddafi w’imyaka 49, yagikoreye ku biro bya Komisiyo y’amatora biherereye mu Mujyepfo y’umujyi wa Sebha muri icyo gihugu.
Ku rutonde rw’abazahatana na Saif Gaddafi wari umaze imyaka igera ku 10 atagaragara, unafatwa nk’ufite ingufu muri ayo matora, hari Khalifa Haftar, hari Minisitiri w’Intebe, Abdulhamid al-Dbeibah ndetse na Aguila Saleh, nk’uko byatangajwe na Reuters.
Saif ni umwe mu babashije kurokoka mu muryango we uretse ko yaje gufatwa agafungwa, ubwo habagaho imyivumbagatango muri Libya mu 2011, yanabaye intandaro y’urupfu rw’umubyeyi we, Muhammar Gaddafi, wayoboraga icyo gihugu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyumuhungu ni intwari kuko yababajwe nukuntu igihugu cye cyabaye isibaniro ryamahanga bityo akaba ashaka kugisubiza kumurongo arinako ashaka kwirukana bagashakabuhake bari muri LIBYE arinako akwirakwiza Pan-Africanism
Murakoze
Jewe icombona nuko yabireka kubera nawe birashobora kumuzanira urupfu nkumubyeyi wiwe nongera ndamutsa abari kuri runo rubuga bomugakana bose
Ndi uyu musore ntabwo naharanira kuba president.Yibuke uko byagendekeye Papa we,Mouamar KADDAFI.Nubwo yabaye igihangange igihe kinini,yapfuye nabi cyane,abaturage bamwanga.Kandi nawe yishe abantu benshi.Byerekana ko politike atari nziza.Ugira abanzi benshi kandi nawe ukabanga.