Libya: Basabye ko amatora ya Perezida asubikwa

Komisiyo y’amatora muri Libya yasabye ko amatora ya Perezida muri icyo gihugu, yari yitezwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021 asubikwa akongerwaho ukwezi kumwe.

Ni nyuma yo kubiganiraho n’Inteko Ishinga Amategeko, iyo komisiyo ihita isaba ko undi munsi w’amatora waba tariki 24 Mutarama 2022, nk’uko byatangajwe na BBC.

Mbere yaho, akanama ko mu Nteko Ishinga Amategeko kari kavuze ko bitashoboka gukora amatora ku wa gatanu.

Ibihe bya mbere y’amatora byaranzwe n’ubushyamirane bushingiye ku kwemerwa kw’abakandida hamwe n’umutekano muke, bikavugwa ko kugeza uyu munsi bicyiyongera.

Kuva uwari Perezida w’igihe kirekire wa Libya, Muammar Gaddafi, yahirikwa akanicwa mu 2011, icyo gihugu kiba mu mutekano muke kuko hahora imvururu.

Umuryango w’Abibumbye (UN) n’ibihugu bikomeye by’i Burayi na Amerika byari byizeye ko aya matora yakongerera imbaraga ibikorwa bigamije kugera ku mahoro na demokarasi muri Libya.

Ambasaderi wa Amerika muri Libya, Richard Norland, yavuze ko Amerika yifatanyije mu kababaro n’Abanya Libya bashakaga gutora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka