Libya: Banki nkuru yahagaritse ibikorwa nyuma yo gushimuta umwe mu bayobozi
Banki nkuru ya Libya yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo byose nyuma y’uko umwe mu bayobozi bayo ashimutiwe mu murwa mukuru Tripoli n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Kuri iki cyumweru, nibwo banki nkuru ya Libya yamaganye ishimutwa rya Musab Msallem, wari umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho.
Bivuga ko Msallem yavanywe mu rugo rwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo ndetse ko byateje impagarara mu bandi bakozi b’iyi banki bituma hafatwa umwanzuro wo guhagarika ibikorwa kugeza igihe Msallem azarekurirwa.
Banki nkuru, isanzwe ikora mu buryo bwigenga ariko ikaba igenzurwa na leta ya Libya, niyo kandi yonyine ibikwamo amafaranga aturuka mu bikomoka kuri peteroli by’iki gihugu, ndetse aya akaba amafaranga afatiye runini ubukungu bw’Igihugu kimaze igihe mu bibazo bya politiki ndetse kikaba gifite Guverinoma ebyiri zihanganye.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP bibitangaza ngo ibikorwa byo gushimuta uyu muyobozi muri banki nkuru ya Libya, bibaye nyuma y’icyumweru kimwe iyi banki nanone igoswe n’abantu bitwaje intwaro.
AFP ivuga ko mu makuru ikesha ibitangazamakuru byo muri Libya, ngo aba bantu bitwaje intwaro, ibi babikoze mu rwego rwo gutuma Guverineri w’iyi banki Seddik al-Kabir yegura.
Kuva mu 2012 Kabir yagiye anengwa ku micungire mibi y’amafaranga aturuka mu bikomoka kuri no gukoresha nabi n’ingengo y’imari ya Leta.
Muammar Kadhafi wari Umukuru w’Igihugu cya Libya nyuma y’aho yiciwe mu 2011, iki Gihugu cyahuye n’ibibazo by’umutekano muke ndetse gicikamo ibice bibiri kubera guhanganira ubutegetsi aho kuri ubu gifite Guverinoma ebyiri, imwe yemewe na UN ifite icyicaro i Tripoli, indi ikaba ikorera i Benghazi mu burasirazuba bw’Igihugu ishyigikiwe n’ingabo za Gen Khalifa Haftar.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|