Leta zunze Ubumwe z’Amerika zakiriye neza ibihano byakatiwe abakoze Jenoside mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakiriye neza ibihano byakatiwe Abanyarwanda batatu bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse zikanagaya kuba hari abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi.

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwasabiye Gaspard Kanyarukiga igihano cy’imyaka 30, naho uwitwa Aloys Ntabakuze na Ildephonse Hategekimana, bombi basabirwa gufungwa imyaka 35.

Umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Victoria Nuland, kuwa kane tariki 10 Gicurasi yavuze ko Washington yakiriye neza ibihano byakatiwe bariya bagabo uko ari batatu, anongeraho ko kuba Ntabakuze yarakuriweho igihano cy’urupfu agakatirwa imyaka 35 bigaragaza ko urukiko rwahaye agaciro ubujurire bwe bityo rugaca urubanza ruraramye; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru United Press International.

Victoria Nuland yasobanuye muri aya magambo: “Haracyari abantu 9 bashinjwa Jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirasaba ibihugu byose bibacumbikiye kongera imbaraga mu mikoranire na ICTR kugira ngo batabwe muri yombi baryozwe ibyaha bakoze.”

ICTR yagabanyirije Ntabakuze igihano, kiva ku gufungwa burundu, akatirwa imyaka 35. Mu 2008 urukiko rwamuhamije ibyaha ibyaha bya Jenoside no gutsemba inyoko muntu, ariko nyuma ruza kumuhanaguraho bimwe mu byo yaregwaga.

Ntabakuze na Hategekimana bombi bari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kanyarukiga we yari umucuruzi ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye, yahamwe n’icyaha cyo gutsemba Abatutsi bari bahungiye muri kiliziya ya Nyange hanyuma bagasenyuriraho ibibambasi abasaga ibihumbi 2 bahasiga ubuzima.

Muri 2011 ICTR yakatiye abandi Banyarwanda batatu bahoze ari abayobozi muri Leta yariho mu gihe cya Jenoside.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka