Leta ya Congo na M23 bagiye gutangira ibiganiro by’amahoro saa cyenda

Abakurikirana imiyiteguro y’ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Kongo-Kinshasa n’umutwe uyirwanya wa M23 babwiye Kigali Today ko impande zombi zigiye gutangira ibiganiro isaa cyenda z’uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 10/09/2013 mu mujyi wa Kampala.

Intumwa z'impande zombi zitegerejwe ku meza y'ibiganiro isaa cyenda
Intumwa z’impande zombi zitegerejwe ku meza y’ibiganiro isaa cyenda

Mu cyumweru gishize nibwo abakuru b’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bari basabye leta ya Congo gusubira mu biganiro n’umutwe uyirwanya M23 mu nama y’ibihugu bigize inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu biyaga bigari ICGLR yabereye i Kampala muri Uganda.

Benshi bari biteze ko bitangira kuri uyu wa mbere tariki ya 09/09/2013 ariko ntibyashobotse kuko n’intumwa zo ku mpande zombi zari zitaragera ahabera ibiganiro mu mujyi wa Kampala. Amakuru aturuka ahabera ibiganiro ariko aremeza ko impande zombi zamaze kuhagera, ibiganiro bikaba biteganijwe gutangira ku saa cyenda ku isaha y’i Kigali.

Kigali Today irakomeza kubagezaho aya makuru.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bararuhira ubusa rwose kuko ntibazi umuzi w’ikibazo cyakoze Uganda niyo ihungukira kuko barya ibyateguwe n’abaganda naho kongo yo irahahombera umuti wa congo watangwa n’u Rwanda gusa uti rute kuba rwarumvikanye na rwarakabije washinze umutwe rukwiye kumvikana n’abawugize bakava kubutaka bwa congo maze aba congo mana batinya fdrl bagataha congo ikagira amahoro rwose igihe fdrl idatashye mu rwababyaye icyakoreshwa icyaricyo cyose yaba intambara babarasaho,yaba imishikirano nuko intambara yo yananiwe kubamaraho kuko aho kwica gitera wakwica ikibimutera niharebwe icyabateye kuba interahamwe aricyo kivurwa neza maze u Rwanda rugire amahoro maze na congo ibonereho murakoze nguwo muti mbahaye

hitimana yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ibiganiro nibyiza kndi ni ngombwa kuko M23 ifite ukuri kndi ifte icyo irwanira Leta ya Kabila Nikore ibishoboka Icyure Impunzi zabakomgomani bamazi imyaka myinsi mubunzi ndetse bahe igihugu cyabo politique nzinza Birinda inda nini no kwikubira Mugihe abenegihugu babayeho nabi Iindi bagire Patriotism muribo

Gasore yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka