Leta y’u Buhinde yamaganye ibyo guhobera inka kuri ‘Saint Valentin’

Leta y’u Buhinde yatangaje ko yamaganye igikorwa cyateguwe n’abo mu idini y’aba Hindu, cyo guhobera inka ku munsi ufatwa nk’uwabakundanye, tariki 14 Gashyantare, uzwi nka Saint Valentin.

Ikigo cya Leta y’u Buhinde gishinzwe imibereho myiza y’inyamaswa, cyasabye abaturage b’iki gihugu ko ku wa 14 Gashyantare ubwo hazaba hizihizwa Saint Valentin, umwanya wabo bazawukoresha bahobera inka aho kujya mu bikorwa by’urukundo.

Mu itangazo iki kigo cyasohoye cyavuze ko cyasabye abaturage kuzahobera inka kuri Saint Valentin, mu rwego rwo guha uburemere indangagaciro z’aba Hindu, cyane ko inka ifatwa nk’itungo ritagatifu mu bayoboke b’iri dini.

Iki kigo ku wa Gatatu w’iki cyumweru cyatangaje ko guhobera inka bizazana ubukire, “Guhobera inka bizazana ibinyamuneza by’ubukire kandi byongere ibyishimo kuri buri wese wabikoze”.

Idini ry’aba Hindu rifite abayoboke 80% muri miliyari 1.4 zituye u Buhinde. Mu myaka yashize bamwe mu bayoboke b’iri dini bagiye bagaragara mu bikorwa byo gusahura no gutwika amaduka acuruza impano zikunze kwifashishwa n’abakundana bizihiza Saint Valentin, ndetse bakabasohora no muri resitora igihe basohokanye.

Aba Hindu bavuga ko batemera Saint Valentin, kuko ngo ari umunsi ukurura ibikorwa by’ubusambanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka