Lesotho: IGP Munyuza yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi bato

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo no mu Bwami bwa Lesotho, Eugene Kayihura, bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi bato 294, mu ishuri ry’amahugurwa ya gipolisi mu Mujyi mukuru wa Maseru.

IGP Munyuza, ari mu ruzinduko mu Bwami bwa Lesotho kuva tariki ya 25 Mutarama 2022. Ni ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli, aba bayobozi kandi tariki ya 26 Mutarama 2022 bakaba baragiranye ibiganiro.

Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe mu Bwami bwa Lesotho, Dr. Moeketsi Majoro. Hari kandi Minisitiri wa Polisi n’ituze muri Lesotho, Lepota Sekora, Umuyobozi w’ Ingabo muri Lesotho, Lt. Gen Majolefa Letsoela.

Hari ndetse n’umuyobozi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Lt. Gen Khehla Site, hari umuyobozi wungirije wa Polisi mu bwami bwa Eswatini, Dr. Lydia Dlamini n’abandi batandukanye.

Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho bafitanye amasezerano y’ubufatanye basinyiye i Kigali muri Kanama 2021, amasezerano akubiyemo ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka, ubufatanye mu kongerera ubushobozi abapolisi mu mikoranire n’abaturage, guhanahana amakuru ndetse no guhugurana mu bintu bitandukanye.

Nyuma y'ibirori Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Lesotho, Dr. Moeketsi Majoro yaganiriye n'Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza
Nyuma y’ibirori Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Lesotho, Dr. Moeketsi Majoro yaganiriye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza

Mu bindi bafitanyemo ubufatanye ni mu rwego rw’iterambere no guhanahana ibikoresho n’integanyanyigisho, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya no guhanahana amakuru ku gihe mu kurwanya ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabakunda kumakuruyanyu mutujyezaho cyane

Bizumugaba eric yanditse ku itariki ya: 29-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka