Lebanon: Umwe mu bayobozi bakuru ba Hezbollah yaguye mu gitero cyagabwe na Israel

Umuyobozi mukuru mu bagize umutwe wa Hezbollah, Ibrahim Aqil, yaguye mu gitero cyagabwe na Israel mu Majyepfo y’Umujyi wa Beirut.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hezbollah yaguye mu gitero cya Israel i Beirut
Umwe mu bayobozi bakuru ba Hezbollah yaguye mu gitero cya Israel i Beirut

Byatangajwe ko Ibrahim Aqil yishwe ari kumwe n’abandi banyamuryango b’umutwe wa Hezbollah bibumbiye mu itsinda ryitwa Radwan mu gihe bari mu nama.

Intego y’icyo gitero cya Israel i Beirut ku wa Gatanu, kwari uguhitana uwo muyobozi wari usanzwe ashinzwe ibijyanye n’ibikorwa bya gisirikare muri Hezbollah, Ibrahim Aqil nk’uko byemejwe na Radio ya gisirikare ya Israel.

BBC yatangaje Ibrahim Aqil, wari usanzwe azwi ku izina rya Aqil, yari umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa Hezbollah.

Mu mwaka wa 1980, ngo yari umwe mu bateguye igitero cyagabwe kuri Ambasade ya Leta zanze Ubumwe i Beirut no ku nkambi y’abasirikare barwanira mu mazi. Icyo gitero cyaguyemo abantu 63, gikomerekeramo abandi 307.

Mu itangazo, ryasohowe n’umuvugizi w’ igisirikare cya Israel (IDF) Daniel Hagari, rivuga ko Aqil yapfuye ari kumwe n’abandi bakoranaga muri uwo mutwe wa Hezbollah mu itsinda rya Radwan.

Hagari yagize ati, "bari bateraniye mu cyumba cyo mu kuzimu mu nyubako ituwemo n’abantu hagati mu Karere ka Dahiyah, mu majyepfo ya Beirut, bakaba bari bivanze n’abasivile b’Abanyalibani bakoresha nk’ingabo yo kwikingira".

Uwo muvugizi wa IDF yongeraho ko “Abo bantu bishwe barimo bategura igitero kiri mu mugambi wa Hezbollah wo kwigarurira Galileya, aho Hezbollah yari ifite intego yo gucengera mu baturage ba Israel kugira ngo yice abasivile b’inzirakarengane".

Ibrahim Aqil yishwe mu gihe, mu mwaka ushize wa 2023, Leta zunze ubumwe za Amerika zari zashyizeho igihembo cya miliyoni 7 z’Amadolari ($7m), ku muntu uzatanga amakuru yatuma afatwa akagezwa imbere y’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka