La Réunion: Bane bahitanywe n’inkubi y’umuyaga, hangirika byinshi

Ku kirwa cy’u Bufaransa cya La Réunion, inkubi y’umuyaga yiswe ‘Garance’ yasize yishe abantu 4, isenya inzu zo kubamo ndetse yangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye harimo imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi.

Bamwe mu batuye kuri icyo kirwa, bavuga ko ari inkubi yari ivanze n’imvura nyinshi yahise itera imyuzure ku buryo butunguranye, ndetse bamwe babifashe nk’aho ari imperuka ibagereyeho.

Uwitwa Alexandre utuye ahitwa Saint-Denis aganira n’ikinyamakuru Le Figaro ku Cyumweru tariki 2 Werurwe 2025, yavuze ko ari inkubi yari ifite umuvuduko wa Kilometero 200 mu isaha, yagize ati “Twari kuvuga ko ari imperuka y’Isi irimo kuba. N’ubu ihungabana ni ryose”.

Nyuma y’uko inzu zibarirwa mu 160,000 zasenywe n’iyo nkubi, izindi zikajya mu kizima kubera kwangirika kw’amapoto y’amashanyarazi yagushijwe n’inkubi y’umuyaga, hari ingo zigera ku 90,000 zikiri mu kizima nubwo ibikorwa byo kongera gusana ayo mashanyarazi byahise bitangira, nyuma gato y’uko inkubi itambutse.

Uretse abo bari mu kizima kubera kwangirika kw’ibikorwa remezo by’amashanyarazi, hari n’abandi 65,000 badafite amazi meza kubera ko ibikorwa remezo bikwirakwiza amazi nabyo byangiritse, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi ku rwego rwa ‘préfecture’, bwashyizeho itsinda rijya gufasha mu gukemura icyo kibazo ndetse bwohereze n’ibigega 60 by’amazi meza kuri icyo kirwa, nk’uburyo bwo gutabara abo baturage.

Hari kandi imikorere y’itumanaho rya za telefoni na internet nabyo byahungabanyijwe n’inkubi, umuhanda uhuza igice cy’uburengerazuba n’amajyaruguru y’icyo kirwa, na wo wari wafunzwe, ariko ubu wafunguwe wongeye kuba nyabagendwa.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu cy’u Bufaransa, Bruno Retailleau yagize ati "Nubwo twari twiteguye, yari inkubi yaje ifite imbaraga nyinshi. Hari gahunda zirimo gutegurwa mu rwego rwo gufasha aba baturage, harimo abashinzwe ubutabazi baturuka mu Birwa bya Mayotte, bazana toni eshanu z’ibikoresho bitandukanye n’ibindi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka