Kwirukana abimukira no kongera imisoro, mu byo Trump azitaho muri manda nshya yatorewe

Perezida Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris bari bahanganye, yatangaje ko azita mu gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abamushyigikiye.

Trump azirukana abimukira badafite ibyangombwa no kongera imisoro
Trump azirukana abimukira badafite ibyangombwa no kongera imisoro

Mu ijambo rye yavuze nyuma yo kwegukana intsinzi, Donald Trump yashimangiye azayobora icyo gihugu agendeye ku byo yaseranyije abaturage yiyamaza, ndetse atanga ibisobanuro bikeya by’uko azashyira mu bikorwa ibyo yaseranyije kuzakora naramuko yongeye kuba Perezida.

Yagize ati, ”Ibyo twasezeranyije byose bizashyirwa mu bikorwa. Tuzubahiriza ibyo twasezeranyije."

Mu byo yasezeranyije kuzakora, harimo kwirukana abimukira bose bari muri Amerika, badafite ibyangombwa no kutongera gutanga ubwenegihugu ku bana bavutse ku bimukira bariyo badafite ibyangombwa, gukomeza gahunda yo kubaka urukuta ku mupaka wa Mexico yari yatangiye muri manda ye ya mbere.

Perezida Trump kandi yasezaranyije ko azakemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko, akazamura imisoro ku bicuruzwa bituruka hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikiyongeraho 10%, ariko ibicuruzwa bitumizwa mu Bushinwa biza muri Amerika byo bikaziyongeraho umusoro wa 60%, gusa BBC yatangaje ko inzobere mu bukungu, zivuga ko ingamba nk’izo zizatuma ibiciro ku isoko birushaho kwiyongera ku bantu basanzwe.

Ikindi Perezida Trump yesezeranije kuzahita akora, ni uguhagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya aho yemeje ko azayihagarika nyuma y’amasaha 24 yinjiye muri Perezidansi y’Amerika, akarangiza ikibazo binyuze mu mishyikirano.

Perezida Trump yavuze ko ashaka ko Amerika yitandukanya n’ibibazo by’intambara zibera mu bindi bihugu, nko ku ntambara yo muri Gaza, nubwo Amerika ikorana na Israel bya hafi, ariko Trump we yavuze ko ashaka ko Israel ihagarika intambara irimo muri Gaza.

Trump yesezeranije kuzahita ahagarika intambara ya Ukraine n'u Burusiya
Trump yesezeranije kuzahita ahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya

Nubwo atasobanuye uko azabikora, ariko Perezida Trump yasezeranyije ko azarangiza ikibazo cy’intambara muri Lebanon.

Mu kiganiro mpaka yahuriyemo n’umukandida bari bahanganye mu matora Kamala Harris, Trump yavuze ko atazasinya itegeko ribuza gukuramo inda ku bushake muri Amerika muri rusange.

Ikindi Perezida Trump yavuze, ni uko azafungura abafunzwe kubera dosiye y’imvururu zo ku itariki 6 Mutarama 2021 i Washington DC, nyuma gato y’amatora ubwo abari bamushyigikiye bakoraga imyigaragambyo ku Ngoro y’Ineko Ishinga Amategeko (Capitol), bamagana intsinzi ya Perezida Joe Biden mu matora yo mu 2020.

Perezida Trump kandi yavuze ko naramuka atowe nka Perezida wa Amerika azahita yirukana umushinjacyaha, Jack Smith wakurikiranye dosiye ye nyuma y’amatora yo mu 2020, ikindi avuga ko Jack Smith amugendaho mu bya politiki.

Ese Kamara Harris nyuma yo gutsindwa mu matora, azabona akazi mu butegetsi bwa Trump?

Nyuma y’uko atsinzwe mu matora yari ahanganyemo na Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, Kamala Harris wo mu ishyaka ry’Abademukarate, biteganyijwe ko azakomeza gukora kugeza manda ye irangiye nka Visi Perezida hamwe na Perezida Joe Biden, kugeza igihe cyo guhererekanya ubutegetsi na Perezida mushya Donald Trump na James David Vance, uzamubera Visi Perezida, itariki 20 Mutarama 2025.

Nyuma yo kurahira kwa Perezida Donald Trump watowe na Visi Perezida we JD Vance, Kamala Harris na Perezida ucyuye igihe Joe Biden, nta mwanya w’akazi wo mu rwego rwa Politiki bazaba bagifite muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa ibyo ngo ntibibujije ko yakora akandi kazi mu zindi nzego zisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka