Kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi byari byaratinze - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko ingufu zirimo gushyirwa mu kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera.

Perezida Kagame yemeza ko kubana neza kwa Afurika n'u Burayi ari inyungu za bose
Perezida Kagame yemeza ko kubana neza kwa Afurika n’u Burayi ari inyungu za bose

Ariko ku rundi ruhande akavuga ko impande zombi zidakwiye guheranwa n’ayo mateka atari meza, nk’uko yabitangaje ubwo yafunguraga ihuriro rihuje Afurika n’u Burayi, ryatangiye i Vienne muri Autriche kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ufatanyije na Chancelier wa Autriche Sebastien Kurz mu kuyobora iyo huriro, yavuze ko iryo huriro rigamije kuvugurura uwo mubano mu buryo bw’igihe kirekire.

Yagize ati “Turajwe ishinga no gushaka icyahuza u Burayi na Afurika kandi tugashyiraho inzego zizafasha uwo mubano mu gihe kirekire kizaza, nk’uko byakabaye byaragenze.

"Turashaka kurenga amateka yaturanze, tukanirengagiza bimwe mu byo ibihugu byacu bitagiye byumvikanaho ariko twubakira ku byiza by’amateka duhuriyeho.”

Perezida Kagame avuga kandi ko mu gihe isi irimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye, abimukira n’imihindagurikire y’ikirere, hakwiye kubaho imikoranire ihamye yo guhangana nabyo.

Ati “Ntidukwiye guha urwaho inyungu z’igihe kubera politiki cyangwa ngo tudindizwe n’ibibazo dufitanye.”

Yavuze ko ibyo bibazo bikwiye gukemurwa mu buryo bunoze ariko kandi hanibukwa gukorera hamwe ku nyungu z’ejo hazaza.

Ati “Ibyo bizaha inyungu zingana imigabane yacu ndetse n’abaturage bacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KOMEREZAHO

ALIAS yanditse ku itariki ya: 27-03-2019  →  Musubize

Kuzahura umubano n’Uburayi ni byiza cyane.Ntabwo ari byiza kubana na China gusa.Bose baba bashaka inyungu zabo.Wenda aho batandukaniye,nuko China itita ku bintu byerekeye Imana.Yumva ko ubuzima gusa ari "akazi".Gusa ntabwo ari China yonyine.Muli iki gihe,abantu hafi ya bose bumva ko ubuzima gusa ari amafaranga,akazi,politike,shuguri,etc...Ibyerekeye Imana ntacyo bibabwiye.Muli matayo 16 umurongo wa 26,Yesu yabajije abantu ati byakumarira iki gukira cyane,hanyuma ugapfa ukabisiga?Yashakaga kwerekana ko abameze gutyo batazabona ubuzima bw’iteka.Niyo mpamvu yadusabye "gushaka mbere na mbere gushaka ubwami bw’imana".Ababyubahiriza,nibo bazahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo.

kagabo yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka