’Kuvuga ko u Rwanda rudutera inkunga ni Propaganda ya Kinshasa’-M23
Inyeshyamba za M23 ziherutse gufata umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC) zabwiye abanyamakuru ko kuvuga ko u Rwanda rufasha M23 ari uburyo bwo Kinshasa yahisemo bwo kuyobya amahanga ku bushake.

Umuyobozi wa AFC/M23 Corneille Nanga yavuze ko Leta ya Kinshasa yamenyereye ibintu byo kubeshya amahanga, aho bakarebye ku mpamvu z’ingenzi zateye intambara.
Yavuze ko Kongo ari Leta yapfuye, ariko ikaba ishakira ikibazo ku Rwanda.
Yagize ati " Hano hari Sudani y’Epfo, Uganda, Burundi, Angola, Zambiya, Abanyafurika y’Epfo, Abatanzaniya, Ingabo z’Abacanshuro barenga igihumbi. Ufashe abasirikare ba MONUSCO barenze ibihugu makumyabiri...Kongo mbese yabaye Agatogo, kandi ibyo byose bifite ibibazo byabyo. Kuki bashaka kubyegeka ku Rwanda?"
Yagize ati "None rero twe turi abakongomani bari muri Kongo, kuki ibyo bihugu byose? Ni uko Tshisekedi yakuyeho Leta, akuraho ubutabera. Yazanye amacakubiri. Ni Igisambo, ni umu escrot."
Yongeyeho ati "Ibibazo byose babishyira ku Rwanda. Iyo umukongomani atariye ni ukubera u Rwanda...Tekereza!"
Nanga kandi yongeyeho ati "Ubu turi i Goma kandi turagana i Kinshasa gushyiraho Leta, igihughu gitanga amahirwe, aho abakongomani babana amahoro hagati yabo, ariko bakanabana amahoro n’abaturanyi n’isi yose."
Betrand Bisimwa, na we uri mu bayobozi ba M23 yunze mu rya Nangaa agira ati "Twebwe twifata nk’abanyekongo, ntitujya tuganira ibibazo by’u Rwanda, ariko bo ikibi cyose kibaye usanga bavuga bati ni "u Rwanda, ni u Rwanda".
Ku bwe, yagize ati "ni ukuvuga ko iyo duhanganye, bakavuga ngo ni u Rwanda ruhanganye nabo, ni uko baba bazi ko u Rwanda barutinya rubarusha imbaraga."
Yavuze ko M23 irwana izi ko nta yandi mahurwe, ahubwo ko urugamba rwabo ari ugupfa no gukira.
Yagize ati "Twebwe turarwanira uburenganzira bw’abakongomani. Kandi twebwe iyo turwana turwanira ubuzima bwacu, naho bo iyo barwana barwanira kuko babahaye amafaranga."
Yagarutse ku myifatire y"Abasirikare ba Kongo, aho agira ati "Twahuye n’abana bafite munsi y’imyaka 25, bajahajwe n’ibiyobyabwenge. Ngira ngo namwe mwarabiboneye mu bafashwe."
"Ubwo se urwana kugira ngo ahembwe amafaranga n’biyobyabwnge, urumva batsinda nkatwe turwanira ubuzima bwacu? Ni yo mpamvu urugamba rwose turutsinda."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|