Kuva 2017 twabonye amahoro ukwezi kumwe - Abanyamulenge ba Uvira
Abanyamulenge babaga mu mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubu bakaba barawuhunze, bahamya ko kuva mu 2017 kugeza ubu babonye amahoro ukwezi kumwe, ni ukuvuga igihe umutwe wa AFC/M23 wamaze muri uyu mujyi nyuma yo kuwufata.
Ababivuga ni abahungiye ahitwa Kamanyola, nyuma yaho uyu mutwe wa AFC/M23 uviriye muri uyu mujyi wa Uvira ukawusiga mu maboko y’Umuryango w’Abimbye (UN), aho ari wo wagombaga kurinda abaturage b’abasili ariko ntibyakorwa.
Uyu mujyi ahubwo wahise wigabizwa n’ingabo za RDC ndetse na Wazalendo, aba bagizi ba nabi batangira gutoteza no kumenesha Abanyamulenge, ni ko guhunga ngo bakize amagara yabo.
Umukecuru umwe wo mu bahungiye aho i Kamanyola, n’agahinda kenshi agira ati "Kuva mu 2017 twabayeho mu mahoro mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, ubwo AFC/M23 yari iri muri Uvira. Ese twebwe ntidufite uburenganzira nk’ubw’abandi Banyekongo bwo kubaho dutekanye? Kuki twebwe tudafite kirengera? Ni iki twacumuye gituma tubaho ubu buzima?"
Yungamo ati "Reba imyaka mfite, navukiye hano muri Congo, jyewe ubu mfite abuzukuru. Sogokuru na we yambwiraga ko yavukiye hano. Reka nibarize umuryango mpuzamahanga na Amerika, ese twebwe ariya mahoro y’ukwezi kumwe twabayemo, ntitwayagira imyaka myinshi, harabura iki?"
Akomeza yibaza impamvu amahanga afunga amaso ku birimo kubera mu gihugu cyabo, aho abantu batotezwa, bakicwa nta kirengera, bakameneshwa nk’abatagira gakondo.
Ati "Ayo mahanga niba hari icyo twayakoreye, azaze ubwayo, adufungirane ahantu hamwe atwiyicire, aho kugira ngo dukomeze kubaho ubu buzima".
Undi mugabo w’Umunyamulenge na we wahungiye i Kamanyola n’umuryango we, avuga ko bagiriwe nabi bituma bata urugo rwabo.
Ati "AFC/M23 ubwo yageraga muri Uvira twarishyimye cyane, kuko igihe gito yahamaze ni bwo twabonye amahoro, turaryama turasinzira. Ku Cyumweru imaze kuhava, Wazalendo zahise zidutera. Jyewe rero, umugore wanjye n’abana banjye batandatu duhitamo guhungira hano Kamanyola".
Ati "Imvugo z’urwango, z’amacakubiri muri Uvira ndetse no muri Congo muri rusange ni iza kera, ntabwo ari iza none, cyane ko n’abadepite ubwabo bagombye kuvugira rubanda, basakaza imvugo z’urwango, zikanyura ku maradiyo ari mu gihugu ntihagire abahanwa, birababaje".
Akomeza asaba umuryango mpuzamahanga kurindira umutekano abantu bose batuye muri Uvira kuko bamerewe nabi, aho babwirwa ko Abanyamulenge bagomba kwicwa, agasaba kandi ko basubizwa mu byabo muri Uvira.
Baragize André, umuyobozi wungirije wa Kamanyola ushinzwe imiyoborere, avuga ko kugeza ubu bamaze kwakira imiryango isaga 200 y’abaturutse muri Uvira bahunga ubugizi bwa nabi, kandi ngo n’abandi baracyabahungiraho.
Ati "Aba bantu biragaragara ko bahuye n’ibibazo bikomeye. Ku ikubitiro icyo twabakoreye ni ukubashakira aho bacumbika, gusa biragoye kuko nk’ubu twabashyize mu nzu za polisi no mu biro bindi by’inzego za Leta. Babayeho nabi, nta byo kurya bafite, nta myambaro, kuko baje nta kintu na kimwe bafite bitewe n’uko bameneshejwe bakiza amagara. Gusa ubu turimo kugerageza kubabonera ifunguro".
Umutwe wa AFC/M23 wafashe umujyi wa Uvira ku wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, ariko ntiwawutindamo kuko wasabwe kuwuvamo kugira ngo hakomeze ibiganiro by’amahoro, na wo urabyubahiriza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|